Hadji Murenzi Kassim Se wa Murenzi Abdallah wakiniye Rayon Sports yatabarutse

Murenzi Kassim wamamaye cyane akinira Rayon Sports ndetse akaba ari Se wa Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare, FERWACY, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Murenzi Kassim wakiniye Rayon Sports imyaka 17 yamenyakenye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Kamena 2022.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musaza yari amaze igihe kirekire arwaye.

Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu musaza wayanditsemo amateka.

Yagize ati “Murenzi Kassim wabaye umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports yitabye Imana azize uburwayi. Twifatanyije namwe mu bihe by’akababaro. Nta magambo yasobanura agahinda uterwa no kubura umunyabigwi wawe.’’

Murenzi Kassim wakinaga hagati mu kibuga, yakiniye Rayon Sports kuva mu 1970 kugeza mu 1987.

Muri icyo gihe yatwaranye na yo ibikombe bitanu birimo bibiri bya shampiyona na bitatu by’igihugu.

Murenzi Kassim ni umwe mu bakiniye Rayon Sports yatwaye Shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe mu 1981.

Mu rubyaro rwa nyakwigendera harimo Murenzi Abdallah, uyobora FERWACY. Yayoboye Akarere ka Nyanza; yanabaye Perezida wa Rayon Sports yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru mu 2012/13.

Iyi kipe yongeye kuyinyuramo mu buryo bw’inzibacyuho y’ukwezi yategetswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) nyuma y’uko Munyakazi Sadate akuwe ku buyobozi.

Murenzi Kassim azasezerwaho bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kamena 2022, mbere yo gushyingurwa mu Irimbi rya Nyamirambo saa Sita n’Igice.

One thought on “Hadji Murenzi Kassim Se wa Murenzi Abdallah wakiniye Rayon Sports yatabarutse

  • June 29, 2022 at 12:40 pm
    Permalink

    RIP MUBYEYI. IMANA ISHIMWE NTUSIZE IMBWA, INTWARI ZAWE ZIZAKOMEZA IKIVI CYAWE KANDI N’ABUZUKURU NDABAKOMEJE, UDUTANZE KUGERAYO UZATUVUGANIRE NATWE

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *