Umusirikare wa RDC warenze umupaka akarasa kubutaka bw’u Rwanda -Bamusezeyeho nk’intwari bashimira uburyo yapfuye aho bavuga ko yazize ukuri

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere zakoze igikorwa cyo gusezera nk’intwari, umusirikare wishwe n’Abapolisi b’u Rwanda ubwo yarengaga umupaka akarasa ku butaka bw’u Rwanda.

Uwo musirikare yitwa Sgt Mokili Kingombe Bebe, yavutse ku wa 7 Nzeri 1985 , apfa ku wa 17 Kamena 2022. Yapfuye ubwo yari yinjiye ku mupaka w’u Rwanda, akarasa ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, babiri muri bo bagakomereka.

Mu kwitabara, abo bapolisi nabo bahise bamurasa, ahita agwa muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda.

Yarenze urugabano rw’ibihugu byombi yivovota ko agiye guhorera ingabo z’igihugu cye zaguye mu mirwano na M23. Ni umwe mu bavugaga ko M23 ifashwa n’u Rwanda bityo ko na we akwiriye kwihorera.

Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, i Goma habereye umuhango wo kumuha icyubahiro. Abasirikare bagenzi be bamukoreye akarasisi, bamuterera amasaluti mu kugaragaza ko yapfuye gitwari.

Ibikorwa nk’ibyo bishimangira uruhande Igisirikare cya RDC cyafashe rwo kumvikanisha ko u Rwanda arirwo shingiro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Abasesenguzi banavuga ko kuba igisirikare kibibona gutyo, bishobora kongera ibikorwa by’ubushotoranyi mu nkengero z’umupaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *