Huye:Meya Sebutege Ange yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bw’Isuku mu bigo by’Amashuri bwiswe ”FresheriKuIshuri”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya GS Cyarwa kugira isuku no kuyigira umuco uhoraho, ashimangira ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.
Ibi yabigarutseho mu bukangurambaga bwiswe “FresheriKuIshuri”, yatangije mu bigo by’Amashuri bwahereye mu bigo bitandukanye by’amashuri byo muri aka karere ka Huye, bufite insanganyamatsiko igira iti:

“Isuku Hose Ihere Kuri Njye.”
Muri ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Jean Marie Vianney Ndayizigiye, aho bifatanyije n’abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi bo muri GS Cyarwa, iherereye mu Murenge wa Tumba, mu bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza isuku mu mashuri.

Sebutege Ange yasabye abanyeshuri kwitandukanya n’imyitwarire ishobora gutera indwara ziterwa n’umwanda, abasaba kuba intangarugero mu kwita ku isuku y’umubiri, iy’ibikoresho by’ishuri ndetse n’iy’ibidukikije.

Yagize ati: “Umunyeshuri uharanira isuku aba ari kubaka ejo hazaza he heza, anagirira akamaro umuryango n’igihugu muri rusange.”
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye, yashimye ubufatanye bw’inzego z’ibanze, amashuri n’ababyeyi mu kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, ashimangira ko gukangurira abana isuku bakiri bato ari ishoramari rikomeye mu buzima bw’igihugu.

Abanyeshuri n’abarezi bo muri GS Cyarwa bagaragaje ko ubu bukangurambaga bwabongereye ubumenyi n’ubushake bwo gukomeza gushyira isuku mu by’ibanze by’ubuzima bwabo bwa buri munsi, biyemeza kuzaba ba ambasaderi b’isuku aho bari hose.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko ubukangurambaga bwa FresheriKuIshuri buzakomeza no mu bindi bigo by’amashuri, hagamijwe kubaka umuco w’isuku uhera ku mwana ukagera ku muryango nyarwanda wose.

