Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwategetse ifungurwa ry’agateganyo rya Sheikh Bahame Hassan
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan, umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Gitagata, afungurwa by’agateganyo nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zituma akomeza gukekwaho ibyaha yari akurikiranweho.

Icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, nyuma y’isuzuma ryimbitse ku byaha ubushinjacyaha bwashinjaga Sheikh Bahame Hassan, birimo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Iburanisha ry’uru rubanza ryabereye mu muhezo, aho ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uyu muyobozi afungwa by’agateganyo iminsi 30, buvuga ko iperereza rikomeje kandi ko kuburana afunze byari gufasha iperereza kugenda neza.
Ku rundi ruhande, Sheikh Bahame Hassan n’abamwunganira mu mategeko basabye urukiko ko yarenganurwa, bavuga ko atari ngombwa ko afungwa kuko nta bimenyetso bifatika byagaragazaga ko yakoze ibyo ashinjwa.
Nyuma yo kumva impande zombi no gusesengura dosiye, urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zifatika zatuma afungwa by’agateganyo, ruhita rutegeka ko afungurwa by’agateganyo, ategereje ko iperereza rikomeza mu bwisanzure.
Iki cyemezo cy’urukiko kije mu gihe dosiye ikiri mu maboko y’inzego z’ubutabera, zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha Sheikh Bahame Hassan akekwaho.
Urukiko rwibukije ko gufungurwa by’agateganyo bidakuraho gukurikiranwa n’amategeko, ruvuga ko igihe iperereza rizarangira, hazafatwa icyemezo gikwiye hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

