Tugiye gukora ubukangurambaga bwimbitse kuburyo imihanda y’i Nyarugenge nta mwana muzongera kuhabona azerera – DDEA Genevieve
Mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, kimwe n’ahandi mu gihugu hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina.

Ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Kimisagara, aho hari hitabiriye n’abaturage b’umurenge wa Gitega barangajwe imbere na Gitifu wabo Mugambira Etienne.

Hatanzwe Ibiganiro bitandukanye byibanze ku muryango no kurwanya icuruzwa rw’abantu cyane ab’igitsina gore kuko nibo ubushakashatsi bwagaragaje ko aribo bibasiwe cyane.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge wungirije ,Uwamahoro Genevieve yabwiye HANGA NEWS ko, iyi minsi 16 y’ubukanguramba akarere ka Nyarugenge bateguye ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura imyumvire y’abaturage. Ati:”Tuzakora Ibishoboka byose, ubu bukangurambaga dushyiremo imbaraga umudugudu ku wundi, cyane ko dufite imiryango myinshi mu karere ibanye mu makimbira ari ntayo ntandaro yo kuba dufite abana beshi bava mu ngo bakaza kuba mayibobo mu mihanda ya Kigali”.

Yakomeje avuga ko, ibikorwa bizakorwa birimo guhuriza hamwe abantu mu byiciro bitandukanye, Ati:”Tuzagirana Ibiganiro n’abagore bacuruza agataro, abamotari, urubyiruko, abayobozi n’imidugudu ,naho Tariki ya 7/12/2025 abaturage Twese b’akarere ka Nyarugenge tuzakora urugendo duhurire tapi- vert Nyamirambo, aho tuzakora Ibiganiro bitandukanye byibanda cyane kurwanya icuruzwa rw’abantu no kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane mu muryango”.

Insangamatsiko y’ubu bukangurambaga igira ati:”Twubake umuryango uzira ihohoterwa 2025”.
Yasoje ikiganiro asaba abaturage b’akarere ka Nyarugenge, kuzitabira Ibiganiro aho bizaba biri kubera mu midugudu yabo aho batuye.

