Murangira Jean Bosco n’abakozi be bari kwidedembya barahamijwe icyaha cyo kwica Umwana – Umubyeyi we arimo gutabaza asaba no guhabwa umurambo amushyingure
Ubwo hasakaraga inkuru y’urupfu rw’umwana witwa Twagirayesu Samuel ko yafashwe na Murangira Jean Bosco n’abakozi be aribo Ndanyuzwe Souleiman na Rugendo Juvenal hakurikiyeho inyandiko za Ndahimana Florduard wasabaga guhabwa ubutabera kubera umwana we Twagirayesu Samuel yafatiwe mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, arakubitwa kugeza arembye bamutwara kubitaro bya Kibingo biherereye mu murenge wa Ruhango birangira yitabye Imana.
Ikinyamakuru HANGA NEWS Dufite kopi y’urubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwahamije Murangira Jean Bosco, Ndanyuzwe Souleiman na Rugendo Juvenal, igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) , hamwe n’indishyiza zisaga Miliyoni 8 Rwf ndetse n’ihazabu y’urukiko igera kuri Miliyoni 4 Rwf.
Ubwo imanza zatangiraga hafunzwe Ndanyuzwe Souleiman ,naho Murangira Jean Bosco na Rugendo Juvenal bakomeza kwidegembya kugeza n’ubu aho urukiko rwabahamije icyaha bari hanze, aho umubyeyi w’umwana wishwe arimo gutaba kubera Murangira Jean Bosco wiyita afande ngo ahora amutera acyeka ko ashobora nawe kumwivugana agamije guhisha ibimenyetso byaho bashyize umurambo kuko kugeza n’ubu ntazi aho yashyinguwe.
Nyuma y’ubutabazi uyu musaza Ndahimana Frodourd ubu abarizwa mu karere ka Karongi akomeje gusaba, HANGA NEWS twaje kuvugana na Murangira Jean Bosco ubariza mu karere ka Ruhango, wahamijwe icyaha cy’ubwicanyi atubwira ko uyu Frodourd atamuzi ndetse nibyo avuga atabyemera , abajijwe ibyo gutorokesha umwe mu bakozi we bafatanyije icyaha nicyo yadutangariza kubijyanye no gutera ubwoba yiyita Afande yahise acupa telephone, twongeye kumuvugisha atubwira ko ari mu nama aza kutuvugisha , iminsi ibaye itatu tugerageza gushaka amakuru arambuye kuri iki kibazo inkuru irinze isohoka yarabuze.
Naboneka akagira icyo adutangariza tuzabishyira mu nkuru itaha…..
Inkuru zabanje gutangazwa mu kinyamakuru Ingenzi News Paper na Ingenzinyayo.com zigaragaza ko Ndahimana Forduard asaba ko yahabwa umurambo w’umwana we Twagirayesu Samuel akamushyingura.
Ndahimana Forduard yongeye gusaba ko Murangira Jean Bosco n’itsinda rye ryamwiciye umwana bakurikirawa bakabazwa icyo biciye Twagirayesu Samuel ,bityo bagahabwa ubutabera.
Ndahimana Forduard yabwiye itangazamakuru ko ubu yishimirako yahawe ubutabera cyane ko Murangira Jean Bosco n’itsinda rye bahamwe n’ibyaha bagahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu nubwo bakidedembya hanze bakanga ko bakomeye batazafungwa ari abanyamafaranga.
Ubu rero Ndahimana Forduard arasaba ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zamufasha zikamubwirira Murangira Jean Bosco akamuha umurambo w’umwana we Twagirayesu Samuel akamushyingura mucyubahiro.
Amakuru agera ku kinyamakuru HANGA NEWS nuko Murangira Jean Bosco yajuriye, naho Rugendo Juvenal we kuva yakatirwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu ntaraboneka bacyeka ko yatorotse igihugu.
Ndahimana Forduard akaba avuga ko afite umutekano muke ashingiye ko uwamwiciye umwana ntawuzi aho aherereye, gusa aho asimbuka imitegeko y’abashaka kumugirira nabi, arimo kwishinganisha ko umunsi yapfuye urupfu rwe rwazabazwa Murangira Jean Bosco.

Murangira Jean Bosco wiyita afande , wahamijwe icyaha cyo kwica umwana ubarizwa mu karere ka Ruhango akaba arimo kwidebembya.

Umusaza Ndahimana Forduard urimo gutabaza yishinganisha anasaba guhabwa umurambo w’umwana we Murangira yishe amushyingure.

Imyanzuro y’urubanza, aho urukiko rwabahamije icyaha cyo kwica.

