Jabana:Baratabariza umuhanda wa kaburimbo werekeza Gicumbi urimo kwangizwa

Abaturage batandukanye mu murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo, barimo gusaba inzego zishinzwe ibikorwaremezo kwihutira gukemura ikibazo cy’umuhanda urimo kwangizwa n’abari gukora ibikorwa by’ubwubatsi bakawuyoboramo amazi.

HANGA NEWS, uyu wa 25/11/2025 twari mu mudugudu w’Ihuriro ,mu kagari ka Kabuye, mu murenge wa Jabana,ahari iki kibazo tuganira n’abaturage batubwira ko bahangayitse bitewe nuko umuhanda rukumbi werekeza mu majyaruguru ya Gicumbi ugiye gucikamo kabiri Kandi bitewe n’abari gukora ubwubatsi bawushoyemo amazi.

Abubaka imihanda muri karitsiye bawushoramo amazi y’imvura.

Ati:”Hari imihanda iri gukorwa muri karitsiye, cyane mu midugudu ya Murama n’Ihuriro hose baciye imiyoboro y’amazi bohereza mu muhanda munini, amazi ahahurira ari menshi cyane,dore ko hari aturuka ku nyubako zirimo kubakwa azana n’imicanga n’amabuye agahita afunga umuhanda”.

Amazi bawushoramo meshi cyane.

Iyo urebye uburyo uyu muhanda uteye, nuko amazi ari kuhanyura ari meshi niyo ukurikiye inzira anyuramo hagenda hasenyuka, nta gikozwe vuba iyi kaburimbo iraza gucikamo kabiri, imigenderanire Hagati y’umujyi wa Kigali n’amajyaruguru bihagarare.

Iki n’ikibazo gisaba ko inzego bireba kuhagera bagakora indi nyigo y’amazi mumaguru mashya cyangwa bagakumirwa Aya mazi bawushoramo.

Iyo imvura ihise, nuko umuhanda Uba umeze, bihutira gukuramo imicanga n’amabuye.

Amazi y’imvura amanukana n’amabuye agafunga umuhanda.

Emma Claude Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali, babwiye HANGA NEWS ko iki kibazo muha amafoto akareba nibwo yagira icyo adutangira, ubwo twateguraga inkuru isohotse ntacyo aratubwira, nagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha.

Inzira Aya mazi y’imvura acamo yangije umuhanda mu buryo bukomeye.

Nta gikozwe imigenderanire ishobora guhagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *