Manirareba Herman washakaga kuba Perezida w’u Rwanda yabenze umugeni ku munsi w’Ubukwe
Manirareba Herman, uyu wa gatandatu tariki ya 22/11/2025 byari biteganyijwe ko aza gusezerana n’umukunzi we, Uwayezu Hyacinthe, ariko byatunguranye ubwo abari batashye ubukwe bageze kuri Salle yari kuberamo imihango yo gusaba no gukwa bategereza abageni baraheba.

Aha bari baherutse gusezerana byemewe n’amategeko mu murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge.
Saa tatu (9h00) nibwo imihango y’ubukwe yari gutangira ikabera muri Hope Garden (Norverge i Karama) mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge.

Saa cyenda gusezera imbere y’Imana muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Asizi i Karama.
Nyuma yiyi mihango abatumiwe bari kwakirirwa muri Hope Garden Norverge i Karama.
Haje kuboneka ubutumwa bugufi (SMS) uyu mugabo Herman, yashyize ku rubuga rwa whasApp bugira buti:”Mwaramutse mute? Abagize umuryango wa Benimana Etienne, bamaze kubona ko mu bukwe bw’umwana wabo Manirareba Herman na Uwayezu Hyacinthe harimo impaka n’impagarara badashobora kwirengagiza, babamenyesheje ko bimuye itariki yabwo, bakayishyira ku munsi utarambiranye bazabamenyesha mu minsi iri imbere. Babasabye kubyihanganira. Mugire amahoro”.
Nyuma y’ubu butumwa HANGA NEWS twaje gucukumbura tugamije kumenya impamvu ubukwe busubitswe igitaraganya, dore ko Umugeni n’abamuherekeje bari bageze kuri Salle, tuvugana na bamwe mu shuti ze, batubwira ko bari babyitize ko ubukwe budataha, Ati:”Ntabwo byadutunguye kuko Herman twe tubana umunsi ku wundi turamuzi, rero kuba yasubitswe ubukwe akabeshya ngo abwimuriye ku yindi tariki,nayo itazwi, n’ikinyoma. Niyo urebye iyi SMS yatanze nta gihe kirimo avuga ubukwe buzongera kubera, birababaje kubona abenga umugeni ku munsi w’ubukwe”.
HANGA NEWS twaje kuvugana na Heriman Manirareba ndetse n’umugore bari gukorana ubukwe ntabyinshi bifuje gutangaza , bagize bati:”Abari biteguye gutaha ubukwe bwacu bihangane…..”.
Herman yakomeje agira ati:”Padiri wacu wari kudusezeranya yagiye i Burayi… .
Iyo urebye ubutumwa uyu mugabo Herman Manirareba yatanze buhabanye nibyo avuga, aho yagize ati:”Mu bukwe bw’umwana wabo Manirareba Herman na Uwayezu Hyacinthe harimo impaka n’impagarara badashobora kwirengagiza, biragaragara ko ubukwe bwahagaze abenze umugeni”.

Tubibutse ko, Tariki 24 Gicurasi 2024, nibwo Komisiyo y’Amatora yakiriye Manirareba Herman, ashaka kuba umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yabaye muri Nyakanga 2024.

Icyo gihe, Manirareba yazanye ibyangombwa byose bisaba kuba umukandida, ariko nta rutonde rw’abantu 600 bamusinyiye mu turere twose nk’uko bisabwa n’amategeko.
Herman Manirareba yabajijwe niba kuba yarabuze abantu bamusinyira, atari ikimenyetso cy’uko umwanya ashaka kwiyamamariza wa Perezida wa Repubulika atawukwiriye.

Yasubije agira ati:”Ati “Umwanya wa Perezida wa Repubulika ni wo unkwiye. Ubundi undebye ngenda mu nzira, ntiwakwemera ko ubwo bushobozi mbufite. Ariko ndabufite, igihugu cyanjye ndakizi bihagije kuva mu nkomoko zacyo”.

