Nyagatare:Abaturage barataka ko baranduriwe amasaka mu mirima yabo – Baratabaza ko bazibasirwa n’Inzara

Abaturage batuye mu Murenge wa Rwimiyaga, mu kagari ka RUTUNGU, umudugudu wa RUBIRA, mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko amasaka bari bahinze mu mirima yabo aranduwe ku gahato n’inzego bavuga ko zari ziyobowe n’ubuyobozi bw’umurenge.


Aba baturage batangarije HANGA NEWS ko iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo mu minsi Tariki ya 6/3/2026 , aho bavuga ko Gitifu w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, yari kumwe n’inzego z’umutekano bagategeka abaturage kurandura amasaka bari bahinze.


Bamwe muri abo baturage bavuga ko babwiwe ko amasaka atemewe guhingwa muri ako gace, ahubwo ko bagomba guhinga ibigori.

Batubwiye ko amasaka atemewe, ko tugomba kuyasimbuza ibigori. Bavuze ko ari amabwiriza bahawe n’umuyobozi w’akarere,”Umwe mu baturage yabwiye HANGA NEWS.


Abaturage bavuga ko iki gikorwa cyabatunguye kuko amasaka yari amaze gukura, bityo bakaba bafite impungenge z’uko bashobora guhura n’inzara mu gihembwe cy’ihinga cy’uyu mwaka.


Bavuga ko basigaye bibaza aho bazakura ibibatunga, cyane ko imyaka yabo yari igize igice kinini cy’ibyo bari biteze gusarura.


Mu kiganiro yagiranye na HANGA NEWS, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko nta makuru afite ku gikorwa cyo kurandura amasaka mu mirima y’abaturage.

Yagize ati:
Ibyo ntabyo nzi. Niba hari umuyobozi wabikoze binyuranyije n’amabwiriza, azabibazwa.”


Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, na we yabwiye HANGA NEWS ko nta ruhare yabigizemo.

Yagize ati:
Ntabyo nzi.”


Nubwo ubuyobozi buvuga ko butabizi, abaturage bavuga ko bagize igihombo gikomeye kandi bagasaba ko ikibazo cyabo cyasuzumwa byihuse.

Bamwe muri bo bavuga ko batewe impungenge n’uko igihembwe cy’ihinga kiri kugana ku musozo, bityo ko bishobora kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo n’iy’imiryango yabo.

Abaturage basaba inzego zibishinzwe kubafasha kumenya ukuri ku byabaye no gufata ingamba zatuma ibibazo nk’ibi bitazongera kubaho, ndetse banasaba ko haboneka igisubizo ku gihombo bavuga ko batewe n’ikorwa ryo kurandura imyaka yabo.

Hari n’abasabye ko ikibazo cyabo cyagera ku mukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, bavuga ko bafite impungenge z’inzara bashobora guhura na yo muri iki gihembwe cy’ihinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *