Mpayimana Philippe wiyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda ni muntu ki?
Mpayimana Philippe wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda
Si umwana w’ejo, yavutse mu 1970 muri Nyaruguru, ubu akaba atuye mu Bugesera, akora i Kigali.

Yize amashuri yisumbuye i Save mu majyepfo mu ishami ry’indimi, Kaminuza yayize i Nyakinama ishami ry’indimi n’ubuvanganzo nyafurika.
Muri 1994 yahungiye muri Kongo, nyuma Kongo Brazza, Kameroun n’Ubufransa
Ari naho yashoje amashuri ye makuru abona impamyabushobozi zihanitse mu Iyigandimi, mu Itangazamakuru no mu bumenyi bwo kwigisha Amateka, Ubumenyi bw’isi n’Uburere Mboneragihugu.
Mu 2011 niho yafashe icyemezo cyo kureka ubuhunzi agaruka mu gihugu cye
Yakunze gutanga ibitekerezo byubaka igihugu kugeza ubwo mu mwaka wa 2021 Inama
y’Abaministiri yateranye imushinga umurimo w’Impuguke muri Ministeri y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Mpayimana Philippe mubona kandi si ubwa mbere yinjiye muri politiki, ni ubwa kabiri yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, murabizi no mu 2017 yahatanye mu matora akaza ku mwanya wa kabiri nyuma ya His Exclelency Paul Kagame.
Twakwibaza duti ese Umurimo wa politiki yawutangiye ryari ?
Mpayimana Philippe akiri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatanu yatangiye kwandika ibisigo, nyuma akomeza kwandika ibitabo.
Ingingo yanditseho harimo guharanira amahoro, gukunda igihugu, inkuru z’amateka n’imishinga ya politiki.
Ubu mubona amaze gusobora ibitabo 6 byose mu macapiro yo mu Bufransa ariko harimo bitatu yanditse mu Kinyarwanda.
1) Inzira y’umusaraba y’impunzi zahungiye muri Kongo mu 1996 mu ndimi zombie,
iKinyarwanda n iGifransa
2) Ibisigo byerekeye urukundo, gukunda umubyeyi we no gukunda igihugu cye
3) U Rwanda rureba imbere heza, Regard d’avenir, igitabo yanditse akubutse mu rugendo rwe yakoreye mu Rwanda mu 2012 nyuma y’imyaka 18 yari amaze mu buhungiro
4) Umushinga wa politiki yise INDI NTAMBWE ari nawo yashingiyeho kwiyamamaza
5) Rwanda, Amahoro Iteka aho asesengura uburyo ingengabitekerezo ya jenoside yatsindwa burundu
6) Umushinga wo kurema Leta zunze Ubumwe z’Afurika.
Mwakwibaza ibindi yakoze bituma tumwita umunyapolitiki uhamye, kandi umunyapolitiki
w’amahoro Nubwo tutavuga ko mu myaka ye 54 hari umuhanda cyangwa ivuriro yubatse
Mpayimana yakoze imirimo myinshi iteza imbere imibanire myiza y’abaturage.
Yakoze itangazamakuru kuva akirangiza amashuri yisumbuye, aza kugira uruhare mu
gutanga izina ryiswe televiziyo ya mbere y’uRwanda, ubwo yari mu mahugurwa mu
Bubiligi mu 1991.
Ikiganiro cya mbere yateguye mu izina rya TVR cyerekanaga uburyo bwo
guteka Isombe ku batabizi !!!
Yabaye umunyamakuru w’imenagitero mu burasirazuba bwa Kongo kuri radiyo yitwaga
Agatashya ku buryo yasuye inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zose zari muri Kongo no
muri Tanzaniya mu 1994-1995.
Mu 1995 yakoranye na HCR y’i Goma mu bukangurambaga bwo gutahuka ku bushake
kw’impunzi, hari kandi n’imiryango yifashirirje ku giti cye ayishyikiriza Kuruwa Ruje
igasubira mu Rwanda.
Ubwo impunzi zari ahitwa iTingi Tingi, Mpayimana yaharaniye ubutabera mu
isaranganywa ry’imfashanyo z’ibiribwa mu mpuzi, ahera ku murenge we yari atuyemo wa Nyarugenge mu nkambi, agera ku rwego rw’akarere, yitwaga Komini Ngenda
yumvikanisha abaturage ariko ageze ku rwego rw’intara yitwaga Kigali Ngari, uwayoboraga inkambi ari we Colonel Renzaho Tarsisi ntiyamwemereye ko umushinga we
w’ubutabera ukoreshwa ku tundi turere no ku nkambi yose.
Biri mu byamubabaje agatangira kwandika igitabo avuga akarengane abanyantegenke barimo guhura nako mu buhungiro, kimwe yise Abanyarwanda hagati y’amenyo n’ururimi
Mu 2003 ubwo yari ari mu gihugu cya Kameruni niho yamenye ko umubyeyi we, Se umubyara, yaguye mu nkambi za Kisangani ariko ko Mama we na barumuna be batahutse mu Rwanda nyuma y’igikorwa cy’ingabo z’uRwanda zaje gucyura impunzi mu 1997.
Byamwongereye urukundo rw’igihugu cye.
Muri 2005 ubwo yari amaze gusohora igitabo cye cya mbere mu Bufransa yashinze umuryango witwa TUZA uharanira ubwumvikane mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari.
Akomeje kugeza n’ubu guharanira ko Abanyafurika babana mu mahoro, cyane cyane haboneka uburyo ingaruka z’ubukoloni zitakomeza guteza intambara, ari nabyo umushinga wo kunga ubumwe bw’Abanyafurika ugamije.
Uyu mushinga umukoma ku mutima ukaba uri mu byo ari budusobanurire uyu munsi kuko yaduteguriye by’umwihariko imigambi ye mu rwego mpuzamahanga n’abanyarwanda bo mu mahanga, nyuma y’ubukerarugendo.

Iki kiganiro twagikoranye n’ushinzwe ku mwamanaza Kayisire Vincent (Campaign manager).

