Rutsiro:Inkuru icukumbuye ku ifatwa rya Niyonzima Emmanuel wari ufite ibihumbi 6300 by’amafaranga y’amiganano -Polisi iraburira n’abandi bishora muri ibi byaha
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bishora mu bikorwa byo kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza, ishishikariza abaturarwanda kuba maso birinda kugwa mu mutego no gutanga amakuru ku bo bacyetseho kwishora muri ibi byaha.

IFATWA RYA NIYONZIMA EMANUEL: UMWE MU BAKURIYE ABAKORA AMAFARANGA Y’AMIGANANO YAFATIWE MURI RUTSIRO yafashwe tariki ya 18 Nyakanga 2025.
Uyu mugabo witwa Niyonzima Emmanuel, w’imyaka 38, yafashwe n’inzego z’umutekano agerageza gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu isoko rya Rufungo, riri hagati y’akarere ka Rutsiro na Karongi. Yatawe muri yombi ku bufatanye bwa Rwanda National Police (RNP) na Rwanda Investigation Bureau (RIB).
Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko uyu mugabo yafatanwe ibihumb 613,000 Frw y’amiganano, harimo:



Inote 84 za 5,000 Frw
Inote 95 za 2,000 Frw
Inote 3 za 1,000 Frw
Yari afite kandi ibikoresho byifashishwa mu gukora amafaranga y’amiganano birimo impapuro, Colle, umukasi, n’agacupa byakorerwagamo ubu buriganya.
SP Twajamahoro, mu kiganiro na HANGA NEWS ,ati:“Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru y’iki cyaha. Turakangurira buri wese gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ubu butekamutwe, kuko amafaranga y’amiganano ahungabanya ubukungu bw’igihugu,”.
Yakomeje avuga ko ,uyu mugabo yafatiwe muri Rutsiro, aho yahise ajyanwa kuri RIB Station ya Gihango,kugirango yakorwe iperereza n’abandi bafatanyaga muri ibi bikorwa bigayitse bafatwe.
ICUKUMBURA: UKO BYAGENZE?
Umwe mu bacuruzi b’aho witwa Ferdinand, yabanje gushinjwa n’abaturage ko yaba afite aho ahuriye n’ubu buriganya. Gusa mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyamakuru ba HangaNews twasanze ahubwo ari we watanze amakuru yafashije polisi mu gufata Niyonzima.
Ferdinand yemeye ko yakiriye abo bantu atabazi, nk’uko yakira n’abandi bose bamugana mu kazi ke, ariko ahakana ko yari azi ko bafite amafaranga y’amiganano.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeje ko uyu mugabo asanzwe azwi kandi akorana n’abandi bantu benshi batandukanye.
AMATEGEKO ABIVUGAHO
Ukurikiranyweho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, mu Rwanda, ahanwa hakurikijwe Ingingo ya 269 y’igitabo cy’amategeko ahana. Uhamijwe icyaha n’urukiko ashobora gufungwa igihe kirekire ndetse agacibwa n’ihazabu ikomeye.

Ubutumwa bwa polisi y’u Rwanda, bugira buti:'”Tuributsa abanyarwanda ko niba babonye amafaranga bibazaho, cyangwa ugakeka umuntu uyakwirakwiza, ushobora gutanga amakuru kuri numero ya Polisi kuri 112.
Inkuru yateguwe na: HANGANEWS Team

