Shyorongi:Haravugwa umwuka mubi hagati y’Abalimu n’umuyobozi w’ikigo G.S Musenyi- Ntagikozwe ikigo kirasenyuka abana batahe
KARIHUNGU EVARISTE, n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Musenyi (G.S Musenyi) , Afatanyije n’umwalimu Bernard Bambe baravugwaho gutoteza abarimu no kurya ihene y’umuturage , iki kigo giherereye mu murenge wa Shyorongi, Akagali ka Kijabangwe, akarere ka Rulindo, intara y’amajyaruguru.
HANGA NEWS, uyu wa 18/3/2024, nibwo twari muri icyo kigo , ariko dutaha ubuyobozi bw’iki kigo buduhishe amakuru byatumye ducukumbura byinshi mu bivugwa n’abalimu ndetse n’abaturage begereye iki kigo.
Bamwe , mu balimu batifuje ko dushyira imyirindo yabo mu nkuru , bavuze ko , Diregiteri asesagura umutungo w’ikigo cyane atanga amasoko uko yishakiye Kandi ko afatanya na kontabure kunyereza ibiribwa bigenewe abana.
Ugerageje kuvuga kuri ,uyu muyobozi ngo ahimbirwa ibyaha birimo no kumufungisha cyangwa kumwirukana mu kazi amutangaho raporo z’ibihuha , urugero n’amabaruwa HANGA News dufite twabonye umuyobozi ushinzwe amasomo yandikiye inzego zitandukanye azisaba kubasura kugirango baze bashyire ibintu ku murongo Diregiteri yarabahahamuye nta wuvuga.
Ikindi HANGA News, twabonye n’abaturanyi begereye iki kigo barimo kurira Ayo kwarika bavuga ko uyu Diregiteri yabakoreye ubuhemu, Yankurije Marie Chantal yagize, Ati:”Ihene yanjye yaciye ikiziriko yinjira muri iki kigo , Diregiteri ategeka ko bayibaga , narababaye cyane kugeza n’ubu naramureze mu bayobozi ariko byafashe ubusa”.
Umwuka mubi uri mu barimu , ushobora gutuma iki kigo gisenyuka, urugero
abarimu barimo uwitwa Cyprien, Rosalie na Marguerite bareguye muri komite ya discipline kubera babasabye gusinya amafuti.
Naho , uwitwa Viateur Mugisha na Mukeshimana Marguerite bari mu bagize akanama k’amasoko babahatira gukora ama raporo mahimbano , ubu bararebana ayigwe.
Hari na bamwe mu bana, batubwiye ko mu kigo havugwa amarozi hari bamwe mu bana bagera kuri babiri bavuga ko bafyuye bacyeka ko barozwe barogewe mu biryo byo kwishuri.
Ikindi, uyu Diregiteri ahatira abarimu kugera ku kazi mbere y’amasaha ateganwa n’itegeko, aho twabonye mu gitabo abasinyishaho saa mbiri zuzuye kandi itegeko ry’umurimo rishya abarimu bagera mu kazi saa mbiri n’igice, n’abakizi bo mu gikoni n’amasuku twasanze barimo kwinubira gukoreshwa nta masezerano bafite cyangwa ubwushingizi ngo nugerageje kubivugaho cyane uwitwa Eric twaganire yatubwiye ko yirukanwe mu buryo bw’amanyanga.
Rodrigue Buroha Mbera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi, yahamirije HANGA NEWS ko Aya amakuru ari impamo, Ati:”Nibyo , Ayo makuru niyo, uyu munsi nohereje ushinzwe uburezi hano mu murenge muri icyo kigo kugirango tumenye ibyaribyo, haravugwa byinshi ariko abafite ibyaha bagomba kubiryozwa bitabangamiye imyigire y’abana”.
Mu gihe uyu Diregiteri yanze kuvugana n’itangazamakuru, Meya w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yemereye HANGA NEWS ko , guhabwa amakuru ari uburenganzira Kandi biteganwa n’itegeko, gusa yanenze imikorere y’uyu Diregiteri ahamya ko bagiye kubikurikirana bigahabwa umurongo.
Twaje no kubona ikirego urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) yakiriye bisobanuye ko iperereza ryatangiye.

Aho iki kigo giherereye.

Umuyobozi w’ikigo wanze kuvugana n’itangazamakuru, ahagararanye na Kontabure Béatrice bavugaho gusahura umutungo w’ikigo.

Akaryango ,twasanze ushinzwe uburezi mu murenge Byiringiro David,arimo gukoresha inama itavugwaho rumwe kubera yihereranye bamwe mu barimu , abandi abatera ubwoba.

Umubyeyi , Chantal baririye ihene, ufite agahinda wagaragaje ko yakubuswe n’umuzamu witwa Stanislas yamurega ikirego ntigikurikiranywe, ahorana ipfunwe nawe yarimo gutabaza.

Bambe Bernard, umwali uhagararanye na Diregiteri ari nawe bagenzi,be bashyira mu majwi kubagambanira.

