Gasabo-Jali:Baratabariza ikiraro kirimo kuriduka gisanwe vuba gitwaye akayabo k’amafaranga asaga Miliyoni 900 Rwf
Abaturage mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo, cyane abatuye mu isantere ya Gashyushya, barimo kuvuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro bacaho cyatangiye kwangirika Kandi bari baherutse kugisanga bagatungurwa nuko bavuze ko bagisannye gitwaye akayabo.
Bamwe mu baganiriye na HANGA NEWS, uyu wa 6/5/2023 , cyane abatuye hafi y’iki kiraro ubwo imirimo yo kugisana yakorwaga bareba , bavuze ko cyasanwe nabi ,ati:'”Uwahoze ari meya wa Gasabo, Rwamurangwa ubwe yaje kutumurikira iki kiraro nk’abaturage adusaba kugifata neza kuko gikozwe gitwaye amafaranga menshi , yatubwiye ko ari Miliyoni 900 Rwf”.
Abaturage bavuga ko nyuma yo kumva Ako kayabo , barumiwe kuko imirimo yagombaga gukorwa harimo no kucyagura ,siko byagenze, ati:”Urebye ntacyo bakoze , n’ibibati bazanye bakingaho none byapfumutse bitamaze kabiri, bagombaga guca inzira Nshya z’amazi no kucyubakira kuburyo amazi atereka munsi yacyo ariko siko byakozwe ,bashashe amabuye basasa munsi barapavuma none amazi kubera arekamo byatumye gitangira gucukurika ku mpande no kuriduka , urebye munsi yacyo hateye ubwoba habaye ikigunda”.
Andi makuru HANGA NEWS, twamenye nuko uwari ushinzwe imyubakire n’ibikorwaremezo mu karere ka Gasabo, nyuma yo kumurika iki kiraro habayeho kutavuga rumwe n’abarwiyemezamirimo bahawe isoko ,uwo twamenye ni Munyakazi Sadate , byaje no kuviramo uyu Injeniyeri w’akarere kwirukanwa mu kazi.
Uyu Rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate, ufite kampani yatsindiye iri soko, HANGA NEWS, ishuro zose twagerageje kumubaza amakuru yisanwa ry’iki kiraro yicecekeye ntacyo yatangaje, ndetse n’akarere ka Gasabo hashize igihe batubwira ko barimo kudushakira amakuru yabyo ,kugeza ubu inkuru isohotse ntacyo baratubwira, igihe amakuru azabonekera tuzayashyira mu nkuru itaha.
Abaturage ,barimo gutabaza basaba inzego bireba kuza gusura iki kiraro kugirango bagifatirane kitarariduka Burundu , cyane ko banakemanga uburyo cyasanwe akayabo bavuga kagiyeho yose akoreshwejwe neza ntabwo cyari kuba gisenyutse vuba.

Abaturage bavuga ko kugisana byakozwe nabi kuko bashyizeho ibibati.

Iki kiraro bavuga ko bagombaga kucyagura , ariko siko byakozwe.

Narumiwe bumvise ko iki kiraro cyasanwe gitwaye Miliyoni 900 Rwf.

Munsi y’ikiraro hateye ubwoba habaye ikigunda.

Cyatangiye kwingirika, nta gikozwe vuba gishobora kuzariduka.

Inzira z’amazi zagombaga gukorwa ,ariko ntabyakozwe.

