U Rwanda rurashimirwa ikoranabuhanga rihambaye rugezeho

Abitabiriye ihuriro rya karindwi ry’inararibonye mu kubungabunga ibidukikije no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima baturutse impande zose z’isi, barashimira u Rwanda kuba rugeze ku ntambwe ndende y’ikoranabuhanga mu kwita kuri urwo rusobe rw’ibinyabuzima.

Ni ihuriro nyafurika ku nshuro ya 7 ryabereye mu Karere ka Musanze, bakaba bashoje iyo nama kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2023 nyuma y’iminsi itanu basesengurira hamwe uburyo ibidukikije bigomba kubungabungwa ndetse nurusobe rw’ibinyabuzima bikabaho muntu atabyangije Kandi nawe atabibangamiwe.

Bamwe mu butabiriye iri huriro kuva kuya 02 Gicurasi 2023, baturutse mu bihugu 25 by’afurika bashimiye u Rwanda uburyo bageze ku rwego rushimishije mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Bamwe muri abo harimo MARLENE CHIKNI, witabiriye iri huriro na Aness Aboubakar waje aturutse muri Tchad baganiriye n’itangazamakuru batangaza ko bishimiye ibyo babonye mu Rwnda.

MARLENE CHIKNI waje aturutse muri Malawi yagize ati:”Njyewe ndashimira cyane abateguye iri huriro mbere na mbere kubera ko ndikuyemo ubumenyi buhambaye dore ko nasanze u Rwanda rufite ibikorwa byinshi bitandukanye byiza cyane.

Akomeza avuga ko yashimishijwe nuko yasanze u Rwanda kubera ko ari ubwambere yari ahageze agatangazwa n’inyubako nziza cyane yahasanze ziteye amabengeza ndetse n’isuku iri ku rwego ruri hejuru cyane asoza avuga ko yanashimiye urwego u Rwanda ruriho mu ikoranabuhanga bitewe nuko yaganirijwe n’itangazamakuru”.

Aness Aboubakar nawe yagize ati:”Ubumenyi nkuye muri iri huriro, burahambaye cyame, nimara kugera mu gihugu cyacu ngiye guhita mbishyira mu bikorwa dore ko iwacu bitahaba. Akomeza nawe avuga ko ashimira Imana kubwo kuba yarahiswemo kuba yaza kwitabira iri huriro”.

Umuyobozi mushya wa AFRIMAB, Bwana NGOGA yabwiye itangazamakuru ko hari amahugurwa azagenerwa urubyiruko akabera mu Rwanda kugira ngo mu rindi huriro riteganijwe kuzabera mu Bushinwa muri 2025 kugira ngo ibyifizo byarwo bizagaragarizwemo.

Yagize ati:”Nishimiye kuba maze gutorerwa kuyobora AFRIMAB ariko muri iyi nama twifuje urubyiruko nyafurika mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima rwazagira ihuriro nkiri kandi nanone rikazabera mu Rwanda kugira ngo ibyifuzo byarwo bizigweho mu ihuriro rw’izi mpuguke ryo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima riteganijwe kubera mu Bushinwa mu mwaka wa 2025.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, Bwana MVANABANDI Dominique, yavuze ko ikoranabuhanga bakoresheje mu gukusanya amakuru yabafashije kumenya amakuru asaga ibihumbi 135 ku birebana n’urusobe rw’ibinyabizima.

Yagize ati:”Iri huriro ryo ku nshuro ya 7 ryari ryitabiriwe n’ibihugu 25 kubera ko hari ibihugu bigera kuri bitatu bitari bititabiriye kubera impamvu zitandukanye byatumye batitabira”.

Dominique Mvunabandi, umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi,  ikoranabuhanga no guhunda udushya muri komisiyo y’igihugu ikorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi, umuco n’itumanaho (UNESCO).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *