Karongi :Amabandi yasahuye urusengero bararucucura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 21 Werurwe 2023, nibwo basanze  urusengero  rusengeramo amatorero 3  rwibwe n’abajura ntibagira nakimwe bahasiga.

Ni inyubako imwe ikorerwamo n’amatorero atatu(3) arimo Restoration Church,  Anglican na Zion temple aho bagenda bahana amasaha yo guterana .

Hakizimana Pacifique,umuyobozi w’itorero rya Evangilic restoration church Rubengera, Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Mu gitondo nibwo twamenye ko badusahuye batwaye intebe nshya twari tumaze iminsi mike tuguze, 72, ndetse banatwara bafure (speakers) ebyiri, imikeka ibiri, microfone zitagira imigozi ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi 80 FRW ,ndetse na ka matela gatoya.

Ni mu gihe kandi bamwe  mu baturage baturiye uru rusengero batunga agatoki aba pasteri bahasengera .

Yagize ati:”biriya bintu byapakiwe mu modoka iyo aba ari ibisambo bisanzwe byari gutwara bafure.Bigaragara ko umuntu wabitwaye ntacyo yikangaga,buriya ni umwe muri bo wigiriye gushinga urusengero ahandi .

Habimana Viateur,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibirizi yabwiye itangazamakuru  ko baje bahurujwe n’umwe mu ba Pasiteri ababwira ko bibwe basanga koko inkuru ari ukuri .

Ati “Nibyo Koko twasanze baciye ingufuri.Twazanye na RIB ngo iperereza ritangire ariko nabo bagize uburangare,nta na serire yarimo, n’akagufuri gato baciye.

Amakuru avuga ko ibyibwe bifite agaciro gasaga miliyoni , mu gihe muri uy’umurenge hasanzwemo abajura ndetse nabashikuza amaterefone n’amasakoshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *