Mu imurikabikorwa ry’iminsi ine ryateguwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge (JADF), Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yabasabye gukomeza guhuza imbaraga kuko hari byinshi bagikeneye kugeraho birimo guhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza.
Imurikabikorwa ry’akarere ka Nyarugenge n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF) ryafunguwe ku mugaragaro na Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere uyu wa 25/5/2022 Hari kandi n’umuyobozi wa PSF mu Mujyi wa Kigali n’abandi bayobozi mu karere ka Nyarugenge.
Imurikabikorwa rya JADF muri Nyarugenge, DEA Emmy NGABONZIZA yashimiye abafatanyabikorwa ku bwitange bagaragaza ngo akarere gatere imbere ,avuga ko bubakiye amazu abatishoboye, babishyurira MUSA, bubaka amavuriro bayagurira ibikoresho bafasha abagezweho n’ingaruka za COVID19 n’ibindi.
Mayor Pudence Rubingisa yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyarugenge, abasaba gukomeza gukora ibikorwa bihindura imibereho y’abaturage ikaba myiza.
Yanasabye ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo Umujyi ukomeze gutera imbere, anabasaba kudacogora mu kurwanya COVID19.
Mu ijambo rya Dr Usta Kayistesi, wari n’umushyitsi mukuru mu imurikabikorwa rya JADF Nyarugenge, yasabye abitabiriye kurangwa na serivisi nziza kandi zihuse, gukomeza gushyira hamwe mu gukorera neza abaturage agira ati: “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu”.