Abanyarwanda’ Babiri Bafatiwe i Burundi Bafite Ibyangombwa bya ‘Magendu’
Igipolisi cy’uburundi cyerekanye abantu babiri kivuga ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamakungu cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura.
Bafashwe barimo bagerageza kujya mu gihugu cy’Ububiligi bakoresheje ibyangombwa bya magendu.
Polisi yavuze ko abo bantu bari bafashwe ku gatatu, uyu mwaka wa 2022 yatangiye no kubakoraho iperereza.
Amakuru avuga ko nta wundi muntu Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru babashije kuvugana na we wabyemeza.
Umuvugizi wa polisi y’Uburundi Pierre Nkurikiye avuga ko binjiye mu gihugu cy’Uburundi bavuye mu Rwanda.

