Rutsiro:Abanyeshuri 9 biga muri APAKAPE birukanwe – Bafashwe batorotse ikigo bari kwiba mu baturage

Mu kigo cy’Amashuri yisumbuye cya APAKAPE haravugwa inkuru y’Abanyeshuri 9 birukanwe mu gihe cy’icyumweru kimwe harimo 5 bazira gutoroka Ikigo cy’Amashuri bakajya kwiba mu giturage. Ubuyobozi bw’Ishuri busaba ababyeyi b’Abana baharerera kudaterera iyo, ahubwo nabo bakaba nyambere mugurikirana imyigire y’abana babo ntibayiharire Ubuyobozi bw’Ishuri gusa.

 

Aba banyeshuri batangiye kwirukanwa mu ntangiriro za Nyakanga 2022, ubwo hamenyekanaga ko hari abanyeshuri 3 bo muri iki kigo biga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye bafatiwe mu karere ka Rubavu bagiye kwiba, bikaza kurangira umwe muribo afashwe akanafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi akamaramo amajoro abiri, yamara gusubiza ibyo bari bibye akarekurwa.

 

Bigirimana Anastase, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya APAKAPE yameje Aya makuru avuga ko aba banyeshuri 9 birukanwe harimo abazira ubujura.

 

Ati “Mu banyeshuri 9 twirukanye harimo abanyeshuri 3 biga mu mwaka wa 6 bafatiwe mu karere ka Rubavu bibye igikapu mu Ishuri rya GASS, umwe muri bo aba ariwe ufatwa aranafungwa abandi bo baratoroka ariko kubufatanye n’ababyeyi be yarafunguwe baraza bageze ku ishuri natwe dufata umwanzuro turabirukana, ariko tukaba twarasanze tutababuza amahirwe yo gukora ikizamini cya leta, gusa bazakora birwanaho kuri buri kimwe.”

 

Uretse abo banyeshuri, hari n’abandi 4 bafatiwe hanze y’Ishuri mu masaha y’ijoro, biturutse ku makuru twari duhawe n’abaturage abo nabo twarabafashe dufata umwanzuro wo kuboherereza ababyeyi mu gihe cy’ukwezi bakazagarukana nabo nyuma y’iminsi 3 amashuri atangiye ubwo bazaba basoje igihano.

 

Bigirimana akomeza avuga ko kuri uyu wa gatandatu nabwo hari abandi banyeshuri 2 bafatiwe mu i Santere y’ubucuruzi ya Nkomero bibye inkweto barimo umunyeshuri wiga mu mwaka wa 4 n’undi wiga mu mwaka wa 3, hahamagazwa ababyeyi babo baraza baganira n’abacuruzi babasaba imbabazi, barababarira n’ubwo ku kigo cy’Ishuri inama y’imyitwarire iraterana kuri uyu wa mbere kugira ngo nabo bafatirwe imyanzuro n’ibihano hashingiwe kubyo amategeko y’Ishuri ateganya.

 

Bigirimana yaboneyeho gusaba ababyeyi barerera muri iri shuri kwihangana bakagaruka ku myitwarire y’abana, uko basura aho bahinze ishyamba cyangwa baragije itungo bakazirikana ko n’abana babo bakeneye gusurwa nk’uko bashyiriweho umunsi wo gusura wa buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

 

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, iri shuri riherereyemo yabwiye itangazamakuru ko batunguwe no kumva ubu bujura bw’aba banyeshuri.

 

Mwenedata ati “Ubujura bw’Abanyeshuri bwaradutunguye twese, kuko abana dusanzwe tubona bagaragaza ikinyabupfura, gusa nyine nta muryango ubura ikigoryi. Umwana akeneye uburere bwo ku ishuri, kandi n’uburere bw’umubyeyi ababyeyi bamenye ko bukenewe buri gihe, bakwiriye kumenya ibibazo by’abana bafite.”

 

Amategeko y’imbere mu kigo cy’ishuri rya APAKAPE ateganya ko Umunyeshuri wagaragaweho n’ubujura bukamuhama akurwaho amanota 40 y’imyitwarire agahita yirukanwa burundu.

Umwe mu banyeshuri bafashwe yibye inkweto mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *