Ruhango-Mbuye:Haravugwa Inkuru y’umusaza bicyekwa ko yapfuye yishwe anizwe
Umusaza witwa Habimana August, yashyinguwe uyu 3/3/2025 mu irimbi rya Kizibere, biravugwa ko yapfuye yishwe anizwe na bamwe basangiye mu kabari mu ijoro ryakeye ryo ku wa 2/3/2025.
Habimana yari atuye mu mudugudu wa Mataba, Akagali ka Mwendo, umurenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango.
HANGA News, ubwo twari aho nyakwigendera yashyinguwe twavuganye na bamwe mu muryango we , batubwira ko urupfu rw’umubyeyi wabo rwababereye urujijo, Ati:'”Yari mu kabari asangira n’umupimyi w’urwagwa uzwi witwa Nzayisenga, turacyeka ko yagambaniwe kuko yari afite amafaranga menshi yakuye ku ngurube yari yagurishije baka bamwishe bashaka kuyatwara”.
Hari n’andi makuru avuga ko, yatashye saa sita z’ijoro yagera mu rugo agahamagara umugore we ngo amukingurire ntibyakunda maze ahitamo gufata urwego yurira igipangu ageze hejuru arahubuka yikubita hasi Ati:”Yabonye umugore we, yanze kumufungurira Afata urwego rwari kumuhanda ararwurira ageze hejuru arahubuka yikubita hisi, hashize akanya nibwo yatangiye kuremba bamutwara ku ivuriro rya Kizibere ari naho yaje kugwa”.
Floribert Gapfunda, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye aganira na HANGA NEWS, yemeje iby’urupfu rw’uyu musaza avuga ko yazize impanuka, Ati:'”Nibyo Koko , Habimana yapfuye azize impanuka”’.
Nubwo Gitifu nta byinshi yigize avuga kubyateje urupfu , abaturage barimo gusaba urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukora iperereza kugirango niba uyu musaza yarishwe abo mu muryango we bahabwe ubutabera , dore ko hari amakuru avugwa ko uyu mupimyi w’inzoga y’urwagwa basangiye bacyeka ko ari nawe wamugambaniye yamaze gutoroka.

Yashyinguwe mu irimbi rya Kizibere.

Yashyinguwe bwa nyuma aherekejwe n’imiryango we.

Ubwo barimo kimusezeraho basengera ku irimbi.

Yatabawe n’imbaga y’abaturage benshi.

Urugo rwaho yari atuye bavuga ko ariho yanaguye.

