Nyarugenge-Gitega:Barashishikariza ababyeyi kuzana abana kwiga Ikidage muri Nursery St Mary Immaculate-Nyuma y’imyaka ibiri utangira guhembwa

Ishuri ry’incuke Nursery St Mary Immaculate , riherereye mu murenge wa Gitega, akagari ka Akabahizi,mu karere ka Nyarugenge, Barashishikariza ababyeyi ko hari amahirwe yo kwiga ururimi rw’ikidage ku bana bato ,Aya mahirwe atuma umwana ajya hanze mu gihuhu cy’Ubudage gukomerezayo amasomo nyuma y’imyaka ibiri atangira guhembwa.

Ibi byavugiwe mu muhango wo kwizihiza mutagatifu Immaculate waragijwe iri shuri, uyu wa 16/7/2020 wabereye muri iki kigo, wahujwe no guha certificate abana 15 bashoje amasomo ya Garidiyene ya gatatu, bagiye gutangira amashuri abanza.

Uyu muhango w’itabiriwe n’ababyeyi baharera, abana, abayobozi ,n’abandi batumirwa batandukanye.

Ndagijimana Pierre Celestin, umuyobozi w’ishuri akaba ari nawe washinze iki kigo, yabwiye HANGA News ko ishuri rimaze Imyaka 2 ,ariko rikirwanaho muri byose kugirango rikomeze gutanga uburezi bufite Ireme,ati:”Nubwo twatangiye mubihe bigoye bya Covid-19, turi ku isonga mu gatanga uburezi bufite Ireme,uyu munsi twahuje ibirori no guha amanota abana 15 bashoje amasomo bagiye gutangira amashuri abanza, batsinze neza, naho bakomereje baratsinda cyane kuko iyo batangiye amashuri turabikurikirana ”.

Avuga ko ishuri ryigisha mu ndimi ebyiri, igifaransa ,icyongereza , ariko hari n’umwihariko w’ikidage, ati:”Dufitanye imikoranire na NGO ikorana n’intara ya Lani paratina mu Budage, izana abana gukora sitaje, abana bazana biga Ikidage ,biga hano Imyaka 2 ,barangiza bagakomereza hanze mu Budage, naho iyo bamaze kwigayo Imyaka 2 batangira guhebwa ibihumbi 500 buri Kwezi, nibyiza rero turumva umwaka utaha ababyeyi babyifuza amahirwe arahari batugane tubafashe”.

Nizeyimana Faustin, umubyeyi urera muri iki kigo akaba anahagarariye ababyeyi, avuga ko yishimye Kandi ashimira n’ubuyobozi bw’iki kigo kuko byabaruhuye abana ntibagikora urugendo rureru,ati:”Aka gace turi mubyishimo, nta mwana ugita ishuri kuko ubu riri hafi, Kandi abana bacu baratsinda neza hano bahakura uburere n’uburezi, rwose turashima Kandi tugashimira na leta yorohereza abashoramari gushinga amashuri nkaya aradufasha cyane”

Kuva iki kigo cyatangira gifite abana 80 , harimo 65 biga muri Garidiyene ya 1 kugeza kuya 3 n’abandi 15 biga mu irerero.

Zimwe mu mbogamizi bagaragaza , nuko ikigo kirimo kwiyubuka gikeneye kuzamura ibikorwaremezo, bifuza ko n’abarimu bahabwa amahugurwa na leta no kubafasha inguzanyo kugirango babashe kwiteza imbere.

Umuyobozi w’ikigo aha ikaze abashyitsi.
Ababyi baje kumva amanota y’abana babo.
Abana basubiyemo amwe mu masomo bize.
Bamwe mu babyeyi n’abashyitsi bitabiriye uyu muhango.
Aho Ishuri rihereye.
Perezida w’ababyeyi ibumoso ari kumwe n’umubozi w’ikigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *