Polisi y’u Rwanda iraburira abanyamahanga bagaragara mu bikorwa by’urugomo n’ubujura

Mu gihe hakomeje kumvikana inkuru z’abanyamahanga bake bagaragara mu bikorwa byo guhohotera abaturage no kubiba, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nta wuhabwa umwihariko mu kubahiriza amategeko, kandi ko umunyamahanga wese ugaragaye mu bikorwa binyuranyije n’amategeko afatirwa ibyemezo bikomeye.

Polisi ivuga ko abanyamahanga bafatwa mu bikorwa by’urugomo, ubujura cyangwa ibindi byaha bashobora gusubizwa mu bihugu byabo (gusezererwa ku butaka bw’u Rwanda) cyangwa bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, bagahanwa hakurikijwe amategeko y’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu kuganiro n’itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda rwakira abanyamahanga mu bwisanzure, haba abarusura, abahakorera cyangwa abahatuye, ariko ko ibyo byose bikorwa hashingiwe ku kubahiriza amategeko n’imyitwarire myiza.

Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyakira neza abanyamahanga, ariko ntidushobora kwihanganira uwo ari we wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, uhohotera abaturage cyangwa ukora ibyaha. Abanyamahanga babigizemo uruhare bafatirwa ingamba zikomeye zirimo no gusubizwa mu bihugu byabo.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bose bakekwaho ibikorwa by’urugomo cyangwa ubujura, igashimangira ko ubufatanye n’abaturage ari inkingi y’umutekano urambye.

Ishishikariza kandi abanyamahanga baba mu Rwanda kubahiriza amategeko n’umuco nyarwanda, bakirinda ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *