Abiga muri Kaminuza ya UTAB-Byumba barinubira uburyo biga nabi bimurwa m’uwundi mwaka w’ishuri batazi amanota bimukiyeho

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, (UTAB), iherereye mu Karere ka Gicumbi, barimo gutabaza binubira uburyo bimuka m’uwundi mwaka w’ishuri batamenye amanota bimukiyeho ndetse n’ibyavuye mu bizima by’amasomo bakoze (Amanota) ntayo bazi , bavuga ko biba byaburiwe irengero bigizwemo uruhare na bamwe mu barimu.

Bamwe mu banyeshuri bavuganye na HANGA NEWS,uyu wa 10/3/2025 batifuje ko dushyira imyirondoro mu nkuru ku mpamvu z’umutekano wabo, bavuga ko imikorere y’ikigo n’Abayobozi babayoboye ndetse n’abarimu idasobanutse.

Zimwe mu mbogamizi bafite zirimo kuba babayeho biga nabi cyane amasomo ndetse n’umutekano’ wabo utabungabunzwe uko bikwiye’, bagize bati:”Ubuyobozi bwa Kaminuza bwakodesheje amashuri ya Nayini niyo twigiramo aba kure cyane mu yindi mirenge, usanga nta internet ihaba , Kandi buri mwaka batwaka amafaranga ya ICT benshi dusoza umwaka nta shuri rya ICT dukandagiyemo, dukora urugendo rurerure n’amaguru nta makarita y’ishuri dufite kuko benshi ntayo badukoreye bamwe tugenda dufite Impungenge z’umutekano wacu, dore ko harimo n’abiga ijoro”.

Ibijyanye n’amasomo, bavuze ko bidasobanutse kuko biga nabi cyane, ati:”Urugero twiga muri Faculty of Education, Department of Education in Arts & Humanity, ariko Harubwo umwalimu aza akatubwira ngo amakayi y’ibizami yabuze tugasubiramo ikizami, uwitwa Niyibizi we yatwimye amanota y’icyongereza amezi aburi arashize, ikindi ubu turi mu mwaka wa gatatu ariko hari Module z’umwaka wa kabiri zitari muri system Kandi handitse ngo Year Finished bisobanuye ngo wimukiye m’uwundi mwaka, tukibaza uburyo twimuwe tutazi n’amanota dufite, ikindi turi muri Levels ya gatatu ariko turi abanyeshuri biga Eng-Kinya turenga 300, harimo abakibarirwa muri Levels ya mbere n’iya kabiri ,tukibaza ngo ibi bizarangira gute? ko bagerageje guhindura HoD witwa Niyoshuti Bonavature bashyiraho uwitwa Constasie ariko n’ubu byaranze”.

Ibindi bibazo bakomeje kugaragariza itangazamakuru birimo, kubura uwabafasha kubicyemura kuko abayobozi Bose bagerageje kubwira ngo ba babwira ko babirimo, ariko amaso yaheze mu kirere, bashingira kuba umwalimu abima amanota nta bibazwe birimo guha icyuho cyo kwakwa Ruswa , Ati:'”Nk’ubu dufite ikibazo cy’amanota y’isomo rya Research methodology, ariko abayobozi bacu baduhaye Numero y’umwalimu ku rubuga duhuriyeho ngo tumwandikire umwe kuri umwe aduhe amanota wacu, ibi nabyo ni ukuduha service mbi Kuko benshi mu barimu hano babigize umuco kubera inyungu zabo bwite bakuramo”.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, ku murongo wa telephone aganira na HANGA NEWS yavuze ari mu nama, Ati:”Byaba byiza amakuru muyahawe muje mu kigo, ndi mu nama, ariko nta kibazo ndibuze kubavugisha dushoje Inama”.

Yongera ,ati:”Ubundi ibibazo bihari n’ibihe?? umunyamakuru aramubaza ,ati:”Bijyane n’amanota y’abanyeshuri ?¿? yahise asubiza agira ,ati:”Iyo nkuru ndumva ikaze , ndaza kubavugisha”’.

Ubwo twateguraga iyi nkuru,ejo kugeza ubu isohotse ntacyo arongera kuboneka ngo aduhe amakuru ,nagira icyo yongeraho gutangaza tuzabishyira mu nkuru itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *