Bisi ya Trinity Express yakoze impanuka i Rukiga, hapfa abantu batatu barimo Abanyarwanda babiri
Bisi ya sosiyete Trinity Express, yavaga i Kigali yerekeza i Kampala, yakoze impanuka ikomeye ahitwa Rukiga mu gace ka Kakatunda, mu muhanda mugari uhuza Kabale–Mbarara, hapfa abantu batatu barimo Abanyarwanda babiri n’Umunya-Uganda umwe.
Amakuru yizewe agera kuri Taarifa Rwanda, dukesha iyi nkuru, avuga ko Abanyarwanda bapfuye ari Alfred Habineza w’imyaka 30 na Gadaffi, mu gihe Umunya-Uganda witabye Imana ari Lubwana John Herbert w’imyaka 26.
Iyi mpanuka yabereye mu gace kazwiho amakoni menshi n’imirongo igoye, kari mu Karere ka Bukinda, hafi y’imipaka ihuza uduce twa Gicumbi, Burera na Musanze. Ababonye ibyabaye bavuga ko shoferi yananiwe kugenzura bisi ubwo yari arimo kunyura muri ayo makoni, bituma igwa mu kabande.
Bisi yakoze impanuka yari ifite puraki RAT 597K, ikaba isanzwe ibaruwe mu Rwanda. Abantu bane bakomeretse bajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Kabale Regional Referral Hospital, aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe kwa muganga kugira ngo ikorerwe isuzumwa (post-mortem) mbere yo gushyikirizwa imiryango yabo, kugira ngo itegure gahunda zo kubashyingura.
Inzego z’umutekano n’izishinzwe gutwara abantu n’ibintu zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane byimbitse icyateye iyi mpanuka, hanatanzwe inama ku batwara ibinyabiziga by’umwihariko abatwara imodoka nini, zo kugenda bagabanya umuvuduko cyane cyane mu mihanda igoye yo mu misozi.

HANGA NEWS, ikomeje gukurikirana aya makuru kugira ngo ibagezeho ibindi bisobanuro byiyongera.

