Kicukiro -Gikondo: Abaturage bitabiriye ku bwinshi umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo -2025
Tariki ya 29/11/2025, ku rwego rw’akarere ka Kicukiro, umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo wabereye mu murenge wa Gikondo ahazwi nko ku Irebero.

Uyu munsi, abaturage bo mu Murenge wa Gikondo, Akagari ka Kagunga, Umudugudu wa Irebero, bitabiriye ari benshi umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11.

N’Umuganda watangijwe ku isaha ya saa moya za mu gitondo, witabirwa n’abaturage, urubyiruko, abakuze n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari kimwe n’inzego z’umutekano (Police n’Ingabo).
Ibikorwa byibanzweho muri uyu muganda birimo:

a) Gutunganya no gusibura umuhanda wa Irebero – Nyanza cyane ugana mu ngo z’abaturage.

Abaturage bafatanyije n’abakozi b’umurenge n’akarere n’umujyi wa Kigali, basibura umuhanda basiba ibinogo n’amatembabuzi y’imvura, kugira ngo imodoka n’abanyamaguru bakomeze kuwunyuramo mu buryo bworoshye kandi butekanye.

b) Gukura umwanda no gutunganya imikuku
Hanatunganyijwe:
Imikuku yerekeza ku Kicukiro Centre imigenderanire isubura kuba nyabagendwa.
Ahantu hahanamye ku Irebero hafatwa amazi menshi y’imvura.

c) Kurwanya isuri mu misozi mito yo ku Irebero.

Abaturage Kore isuku ibiti mu gikorwa cyo gukomeza kurwanya isuri n’inkangu, cyane cyane mu gice kiri munsi y’ibibanza biri hejuru y’umuhanda uva ku Irebero ujya ku Rwandex.

Ijambo ry’ubuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yashimiye abaturage bitabiriye umuganda ku bwinshi kandi anabasaba gukomeza kurangwa n’ubufatanye. Yagize ati:
“Irebero ni hamwe mu duce tugenda dukura cyane muri Gikondo. Kubungabunga isuku n’imihanda hano ni ugushora mu iterambere ryacu ubwacu. Twese turi abambari b’iterambere rirambye.”.

Bamwe mu baturage bo ku Irebero bavuganye na HANGA NEWS basabye ko, Hakomeza gushyirwamo imbaraga mu gufata amazi y’imvura mu misozi yo hejuru,

N’umuganda ukomeza kwibanda ku mihanda yoroheje yangirika byihuse mu gihe cy’imvura.

