Muhanga: Kutemererwa kubaka ku Basore bituma abakobwa babyarira iwabo

Abaturage batuye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Muhanga, akagari ka Nganzo abasore bavuga ko kudahabwa ibyangombwa bibemerera kubaka bituma abakobwa babo badashaka abagabo bigatuma babyaririra iwabo.

Aba baturage bavuga ko, hashize imyaka irenga itandatu nta muntu wemerewe kubaka bityo bagatuma urubyiruko rwishora mu buraya n’ubusinzi bakabyarira iwabo kuko nti bashaka abagabo ntaho gutura bafite.

Musabyimana Jean claude ni umuturage waganiriye na HANGA NEWS agira ati” Iki ni ikibazo kitubangamiye cyane ibaze ko, hashize imyaka irenga itandatu nta muntu wemerewe kubaka, bahora batwizeza ko bigiye gukemuka ariko amaso yaheze mu kirere nti tuzi igituma bidakemuka”.

Umusaza Musabyimana François avuga ko, we abahungu be byabaye ngombwa ko yimuka ajya gutura ahandi kubaka byemewe ati” Mfite abahungu batatu, ariko ubu bose barampunze bajya gushaka aho kubaka byemewe ,nsigaye nibana mu nzu kandi nayo irashaje ,ubwo se urumva na byishimira koko?!”.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga Nteziyaremye Germais, avuga ko basanzwe bakizi.

Ati”Iki ni ikibazo natwe dusanzwe tukizi, Umurenge wacu wa Muhanga uri mu murenge y’umujyi wa Muhanga wungirije umujyi wa Kigali ,bityo bagasaba ko kubaka mu kajagari tutabyemera ,ariko mu gukemura iki kibazo twatangiye gucamo ama Site kugirango ducemo ibibanza, twubake mu buryo busobanutse nk’umurenge w’umujyi wunganira Kigali”.

Yashoje yizeza abaturage ko muri Mutarama, umwaka wa 2024 ,bazaba batangiye guhabwa ibyangombwa bibemerera kubaka.

Anasoza abasaba kwemera kwishyira hamwe bagahuza ubutaka, ngo kuko hari ababyanga bakeka ko ari kubatwara ubutaka bwabo.

Ugasanga bisabye kubanza kubasobaburira ibyiza byabyo hakaba hari abatinda kubyumva nibyo bikaba byatinza kucamo ibibanza kugirango bahambwe ibyangombwa.

Ni kenshi abaturage bavuga ko babujijwe uburenganzira bwo kubaka cyangwa bigasaba igihe kinini ngo ubone icyangombwa, ibi bikabagiraho ingaruka, mu mibereho yabo kuko ntaho gutura ufite no kugera ku iterambere nti byoshye.

Abaturage basaba, ko iki kibazo ubuyobozi bwagikemura mu buryo burambye kuko bamaze kubeshywa kenshi ariko nti bikemuke .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *