Abanyamuryango ba FPR b’i Nyarugenge bijeje Chairman Paul Kagame kuzamutora 100%
N’igikorwa cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi biganjemo urubyiruko, aho bavugaga ko bari inyuma ya Chairman Paul Kagame kuko bamwizeyeho byinshi byiza.
Hari kuri uyu Gatanu taliki ya 10/7/2024 mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, mu mujyi rwagati habaye igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi bahurije hamwe n’abadepite aho bagaragaza ko Chairman Paul Kagame ibikorwa bye byivugira.
N’igikorwa cyahurije hamwe no kwamamaza abakandinda Depite b’umuryango wa FPR-INKOTANYI, ku rwego rw’umurenge wa Nyarugenge.
Bamwe mu bitabiriye ikigikorwa babwiye HANGA NEWS ko Paul Kagame ko yabaye umucunguzi w’abanyarwanda, urubyiruko rw’i rw’i Nyarugenge rwatangaje ko bashyikiye Paul Kagame kandi ko bazamutora 100%.

Bijeje Chairman Paul Kagame kuzamutora 100%.

Bari babukereye bambaye neza.

Tariki ya 15/7/2024 ngo zitinze kugera Bose ngo ni kugipfusi.

