Muhima:Umujyi wa Kigali wahagaritse inyubako za Materine Ndayisenga -Yubakaga afite ibyangombwa byataye Agaciro
Nyuma y’ubugenzuzi bw’umujyi wa Kigali , bwasanze umushoramari uzwi nka Materine Ndayisenga yubakaga afite ibyangombwa byarengeje igihe (Byatakaje agaciro).
Ubu bamwandikiye ibaruwa imumenyesha ko agomba guhagarika imirimo y’ubwubatsi akorera mu kagari ka Intanganda , umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge.
NDAYISENGA Materne ny’iri Company CONSTRUCTION BC LTD nyuma yoguhabwa uruhushya rwo kubaka akarukoresha mu buryo bunyuranije n’amabwiriza n’amategeko agenga imyubakire mu mujyi wa Kigali ,mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego zishizwe imyubakire mu mujyi wa Kigali bagasanga uruhushya akoresha arukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imyubakire mu mujyi wa kigali , ubu uruhushya yahawe Umujyi wa Kigali warutesheje agaciro, ariko uyumugabo yamomeje kwigomeka ku buyobozi anashaka no gukora ibikorwa byo guhangana aho kubahiriza ibyasabwa, cyane arimo gushyira ushinzwe imyubakire mu murenge wa Muhima, witwa Theodore Dusingizima ko arimo guhagarika abakozi ku nyubako ze, nta burenganzira abifitiye mu gihe we arimo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’umujyi wa Kigali.
Aha niho , bamwe mu baturage babwiye HANGA NEWS ko, nyuma yo kubafungira inzira akomeje guhangana n’ubuyobozi yigomeka ku byemezo byamufatiwe bibaza aho akura ubushobozi bwo kwigomeka ku nzego ari nako akomeza kugaragaraza ko akomeye kubarusha.
Materine Ndayisenga, ishuro zose, itangazamakuru tumushaka ngo agire icyo avuga ntaboneka.

Ibaruwa umujyi wa Kigali wandikiye Materine Ndayisenga bamusaba guhagarika inyubako ze, kuko nta byangombwa byemewe afite ,ariko abirengaho agakomeza kwigomeka.

