Kigali:Nicholas Mudungwe uhagarariye abakora ibikomoka ku mpu muri Africa yasuye Kigali leather cluster bashimangira ubufatanye

Umuyobozi wa Africa Leather and Leather products Institute bwana  Nicholas Mudungwe uyu wa 13/5/2024 yari I Kigali aho yasuye Kigali leather cluster bagirana ibiganiro n’umuyobozi uhagarariye KLC mu Rwanda , bwana Kamayirese Jean D’amour.

Nyuma y’ibiganiro bavuganye n’itangazamakuru, aba bayobozi bombi babwiye HANGA NEWS ko bishimiye guhura kuko bishimangiye ubufatanye.

Nicholas, yagize ,ati:”Ndi hano , nk’umuyobozi wa Africa Leather and Leather products Institute nyuma yaho Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda itugaragarije ko Kigali leather cluster ufite ubushake n’ingufu zo guteza imbere ibikomoka ku mpu mu Rwanda, nibyo Koko twahageze tubona imikorere myiza yabo , turabona bashyize hamwe , bumva ibintu kimwe , bafite ubushake natwe dushimangiye ko tugiye kubaba hafi”.

Yakomeje avuga ko , ikihutirwa bwa mbere ari guhugura abanyamuryango ba KLC mu nzego zitandukanye, Ati:”Ubufatanye natwe, nuko tugiye kubahuza n’akarere ka Africa, duhereye mu bihugu byateye imbere nka Kenya , Zambia , Ethiopia n’ahandi…. mu gutunganya ibikomoka ku mpu , turifuza ko mu Rwanda bagira impu nziza kuburyo zihatana ku isoko mpuzampahanga nibyo bakora bigakurwa ku isoko”.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa KLC , yagaragaje ko yishimiye uruzinduko rwa Nicholas kuko ari intambwe ifatika KLC iteye ,Ati:”Nibyo kwishimira cyane, umuyobozi nk’uyu ukomeye muri Africa adusuye mwabonye ko yari kumwe n’abashoramari babanyamahanga  batandukanye , intambwe irimo kugenda itera imbere nubwo tugifite imbogamizi z’amikoro kuko abanyamurwango nitwe ubu turimo kwishakamo ubushobozi”.

Yakomeje ashimira Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom) ko ikomeje kubaba hafi” mubyo bakora, Ati:'”Mbere ya byose ndashimira umukuru w’igihugu cyacu Perezida Kagame kuko yaduhaye umurongo mwiza utuma twishakamo Ibisubizo , urabona ko birimo kugenda neza , n’uruganda leta yatwemereye kutwubakira mu Bugesera imirimo yo gutangira inyubako iri hafi gutangizwa”.

Kigali leather cluster, ubu imaze kugera ku banyamuryango basaga 600, biganjemo urubyiruko.

Ubwo yakirwamwa mu biro n’umuyobozi wa KLC bwana Kamayirese Jean D’amour.

Yabanje gusura ibyo bakora.

Ubwo bari mu biganiro.

Ifoto y’abayobozi nyuma y’ibiganiro.

Basoje ibiganiro basabana n’abakozi na KLC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *