Mageragere:Urubyiruko rusaga 453 rwinjiye mu muryango FPR-Inkotanyi

Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa basaga 453 rwo mu Murenge wa Mageragere ,mu Karere ka Nyarugenge, barahiriye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi, no gukora cyane kugira ngo batazatatira indahiro n’igihango bagiranye n’Umuryango.

Urwo rubyiruko ruhamya ko ruzakomeza kurinda ibikorwa byagezweho no kwigira kuri bagenzi babo bamaze gutera intambwe, bagakora bagateza imbere Igihugu bakurikije inama z’ababanjirije kugera mu muryango.

Manzi Patrick,avuga ko nk’umunyamuryango mushya wa FPR yishimiye kwinjira mu ishyaka ryakoze ibikorwa bikomeye ku Gihugu, kandi ko imbaraga ze zigiye kwiyongera mu zisanzwe agateza imbere Igihugu.

Agira ati “Ikintu nzakora ngo nta tatira iriya ndahiro harimo gukurikiza impanuro baduhaye, kugisha inama no kwemera kugirwa inama, abandi banyamuryango ndababwira ko tugomba kunga ubumwe mu iterambere ry’Igihugu duhereye mu bakiri bato”.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Mageragere bwana Murangwa Jean Bosco yabwiye HANGA NEWS ,ko bakoze igikorwa cyo kurahiza abanyamuryango bashya kuko umuryango ugenda waguka kandi ukeneye imbaraga z’abakiri bato.

Avuga ko icyo basaba urubyiruko muri rusange ari ugukunda umuryango no kwitabira ibikorwa byawo, cyane amatora ari imbere y’umukuru w’igihugu kandi rugaharanira amajyambere, naho ku kibazo cy’ikoranabuhanga yagaragaje ko bakwiye gushungura ibivugwa kuko, bo barimo kubaka hari n’abandi bafite imigambi mibi yo gusenya, abasaba kujya babyirinda.

Hategekimana Silas, Komiseri w’imiyoborere (PMM) mu ijambo yagejeje ku mbaga y’urubyiruko rwarahiye ,yabasabye kwibaruza buri wese akagira indangamuntu kugirango umwaka Utaha bazabashe gutora umukuru w’igihugu n’andi matora ateganyijwe, Ati:”Murasobanutse, mwese mugomba kuba mufite irangamuntu ,utayifite atangire yibaruze, niba warayitaye ubuyobozi turagufasha, mugomba kugeza itariki y’amatora mufite ibyangombwa”.

Yasojwe , ubutumwa akangurira urubyiruko kwitwararika cyane birinda ubusinzi, ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi avuga ko ubyijanditsemo nta cyerekezo cy’ubuzima aba arimo gusenya igihugu nawe yitesha agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *