Abaturage mu kagari ka Kigali barashima FPR-Inkotanyi kubera iterambere ibagejejeho
Abaturage b’akagari ka Kigali , umurenge wa Kigali , bari mu byishimo bavuga ko bishimira umuryango FPR -Inkotanyi kubera iterambere ubagejejeho, byose baravuga ko babicyesha imiyoborere myiza ya Chairman w’umuryango Paul Kagame.
Ibi babivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’uyu muryango aho umaze imyaka 35 uvutse, ni kuri uyu wa 7/1/2023 aho ibirori byahuje abanyamuryango bose basangira umutsima , hamwe n’ubusabane bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na komiseri w’ubukungu mu murenge wa Kigali Ntirushwa Christopher.
Ibi birori byaranzwe no kumurika ibyagezweho mu iterambere , imibereho myiza, isuku, umutekano, n’ibindi birimo kubakira inzu abatishoboye no kuboroza amatungo.
Murara Alphonse, n’umuturage utuye mu mudugudu wa Ruhango ,ufite Imyaka 52 wabaga mu nzu yenda kumugwaho , ubu arimo kubyina itsinzi ashimira FPR-INKOTANYI yamwubakiye akaba atuye mu nzu nziza.
Mu kiganiro na HANGA News, Murara yagize ati:”Inzu yanjye yari muri zazindi nakwita nyakatsi , nagiye kubona mbona Gitifu w’akagari araje ari kumwe na Sedo , barabwira ngo abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi bagiye kunyubakira ibyishimo n’ibinezaneza birasaga”.
Uyu muturage , yakomeje avuga ko mu Kwezi Kwa 12 umwaka ushize yiyongereyeho ibiro 10,ati:”Rwose nkubwize ukuri, imvura yaragwaga njyewe n’abana 7 tukabyuka inzu yaravaga biteye ubwoba, ariko aho FPR imaze kuyubaka neza ndaryama nkasinzira n’umuryango wanjye durashimira perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuko ibi byose niwe tubicyesha ”.
Itegere Basile , umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu kagari ka Kigali , yabwiye HANGA News ko bari kwitegura kwizihiza isabukuru y’umuryango,ariko bishimira ibyo bagezeho cyane mu iterambere nkuko abivuga mu nsanganyamatsiko agira ati:”Impinduramatwara igamije guhanga ibishya no gushyira mu gaciro”.
Yakomeje avuga ko hari byinshi bishimira birimo , Kugarura abana mu ishuri, kubakira abaturage ubwiherero kubari babufite ariko butameze neza , koroza abaturage amatungo hagamije kurwanya imirire mibi byajyanye no kubaka uturimo tw’igikoni, mu kubungabunga ibidukikije bari guha abaturage Gaz, naho kurwanya nyakatsi ku buriri Hatanzwe Matera , n’ibindi….
Uyu muyobozi avuga ko hari ibikorwa byinshi bitandukanye bikomeje kuko akagari ka Kigali bagashyize mu miturire Kandi Abaturage Bahari , iterambere riri kubagana bazakomeza gusigasira abanyantegenye bajyane n’icyerekezo kuko niyo ntego ya FPR -Inkotanyi, ko ntawe ukwiye gusigara inyuma mu majyambere n’iterambere ry’igihugu.

Komiseri w’ubukungu Christopher ari guha umuturage Gaz, avuga ko FPR -Inkotanyi yifuza kubungabunga ibidukikije.

Bahaye certificate bamwe mu banyamuryango bakoze ibikorwa by’idashyikirwa.

Bamwe mu banyamuryango bahawe Gaz mubyishimo.

Abanyamuryango bitabiriye Ibirori ari benshi.

Habayeho umuhango wa gusangira umutsima.

Abanyamuryango bagiye gutaha inzu bubakiye uyu muturage.

Umuturage bubakiye Alphonse mu byishimo , avuga ko yiyongereyeho ibiro 10.

Inzu uyu muturage yabagamo ,avuga ko yendaga kumugwaho.

Abanyamuryango ubwo batangiraga ibikorwa byo kuyubaka.

Uyu muturage arashimira FPR-Inkotanyi kubera yamukuye ahabi. (Chairman w’akagari Basile mu muganda yikoreye itafari).

Inzu yarangiye uyu wa 7/1/2023 bayitashye ,bashyikiriza uyu muturage.

Ifoto rusange abanyamuryango basoje Ibirori n’ubusabane.

