Gasabo:Umunsi w’umuganura abagore bagize Urugaga Haguruka Ukore muri Jali na Jabana basabanye bahujwe n’umupira w’amaguru

Abagore bagize urugaga Haguruka ukore, bo mu murenge wa Jali na Jabana, ku munsi w’umuganura bahujwe n’umukino w’umupira w’amaguru.

Uyu mukino wabahuje nyuma yo kuganura ibyo bagezeho mu kwibuka, Uyu mu kino wabereye mu kibuga cya Mwitobo giherereye mu murenge wa Jali , Umukino watangiye saa 15hoò z’amanywa.

Madamu Uwera Pacience akaba visi presidente w’urugaga haguruka ukore, habwiye HANGA NEWS ko bamaze kugera kuri miliyoni 309, 608,500 Rwf y’ubwizigame.

Akomeza avuga ko uru rugaga rubumbiye mu mu matsinda 329 abanyamuryango 6,165 n’amatsinda y’abana 71, bose bakaba bamaze kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mukwivuza (mituel de santé).

Uru rugaga rukorera mu mirenge 4 y’Akarere ka Gasabo ariyo, Rutunga , Jali, Janana na Nduba, bakaba bafite umuterankunga AEE.

Umukino warangiye abagore bo mu murenge wa Jabana batsinze abagore bo mu murenge wa Jali ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Ubwo bari mu mwiteguro bitegura gutangira Umukino.
Babanje kugirwa inama yuko bitwara mu kibuga.
Umuyobozi w’urugaga ,aganira n’itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *