Ibiciro cya lisansi na mazutu mu Rwanda byongeye gutumbagira
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607 Frw kuri litiro, naho lisansi ikagura 1609 Frw. Ni ibiciro bivugururwa buri mezi abiri bitewe n’uko ku isi biba bihagaze.
Ugereranyije n’ibiciro bisanzwe, litiro ya mazutu yazamutseho 104 Frw, mu gihe litiro ya lisansi yazamutseho 149 Frw.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko ibi biciro byagombaga kuzamuka cyane, ariko Leta yashyizemo nkunganire kugira ngo atazamuka cyane.
Yakomeje ati “Leta yashyizemo hafi miliyari 10 Frw kugira ngo byibura ibiciro bigabanyuke, izo ngorane zose zishobora kugera mu bundi buzima busanzwe zitaba nk’uko ubushize byagenze.”
Ku giciro kimaze amezi abiri gikoreshwa, litiro ya mazutu yaguraga 1503 Frw, lisansi ikagura 1460 Frw. Mu buryo ibiciro byagombaga guhinduka, igiciro cya litiro ya mazutu cyari kwiyongeraho 254 Frw kikagera ku 1757 Frw, naho igiciro cya litiro ya lisansi kikiyongeraho 307 Frw, kikagura 1767.
Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko ibiciro byakomeje kuzamuka bitewe ahanini n’intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Ubwo yatangiraga muri Gashyantare, litiro ya mazutu ku isoko mpuzamahanga yari hafi kuri $0.57, ariko muri Nyakanga igiciro cyari kimaze kwikuba kabiri, kigeze kuri $0.97.
Dr Nsabimana ati “Uko byagiye bizamuka rero aho peteroli icukurwa cyangwa itunganyirizwa, byajyanye n’igiciro cy’ubwikorezi cyane cyane mu nyanja ndetse n’igiciro cy’ubwishingizi.”
“Ibyo bintu rero uko ari bitatu, byatumye mu by’ukuri ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza kuzamuka, ariko hakaba hari icyozere ko bishobora kugenda bimanuka.”
Yavuze ko muri Kanama uko ibiciro bihagaze n’uko isesengura ribigaragaza, mu gihe kiri imbere bishobora kumanuka.
Hari nk’umwuka mubi w’u Bushinwa na Amerika ku kirwa cya Taiwan, nawo ushobora kubyara ibindi bibazo bikomeye.
Dr Nsabimana ati “Ibyo byose ni ibintu nabyo bigenda bituma ibiciro bikomeza kugenda bizamuka, ariko turizera ko uko turi kubona imibare, mu mezi ari imbere ibintu bishobora kugenda neza, ibiciro bikamanuka.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko ibiciro ku masoko bidahita bihinduka, ari nayo mpamvu ya nkunganire leta ishyiramo.
Ati “Gusa nyine imitwe y’abantu cyangwa ubucuruzi muri rusange, impinduka ntoya ibayeho itera izindi, ariko nka Leta kubera ko tuba dushinzwe gukurikirana uko ibintu bimeze, tureba abacuruzi, tukareba n’abaguzi, ahri ikibazotukagikemura mu buryo bwihuse.”
Gusa yavuze ko abacuruzi bashobora kugaragaza ko barimo guhomba, nabyo bifite ukundi byarebwaho.
Ibiciro by’ingendo rusange ntibirazamurwa
Minisitiri Nsabimana yavuze ko abakoresha imodoka rusange mu ngendo, nta kibazo kiri bubeho kijyanye n’ibiciro.
Ati “Usibye n’aya miliyari 10 Frw Leta iba yigomwe, nubundi hari andi mafaranga ishyira mu rwego rwp gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Kugeza ubungubu ngirango imaza gutanga miliyari 35 Frw, haba mu kubunganira mu byerekeranye na mazutu cyangwa lisansi, inguzanyo bagenda bafata muri banki, ndetse no gufasha umugenzi muri rusange kugira ngo igiciro kitazamuka.”
Mu mezi abiri ashize nabwo mu bijyanye na nkunganire mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli, Leta yari yashyizemo miliyari hafi 13 Frw.

