Gasabo-Jabana:Ababyeyi barerera muri G.S Nyarurama barimo gutabaza Minisitiri w’Uburezi basaba kubarenganura

Bamwe mu babyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri (G.S Nyarurama), mu murenge wa Janana, mu karere ka Gasabo, baratabaza inzego z’ubuyobozi cyane Minisiteri y’uburezi, nyuma yaho abanyeshuri 32 batsinzwe ikizamini cya Leta ikiciro rusange (Tron Comun) umwaka w’amashuri 2024-2025.

Phot Net

Minisitiri w’uburezi aherutse gutangaza ko abana batsinzwe ibizamini bya Leta bagomba gusubira ku bigo bigagaho bagasibira.

Ibi siko bimeze muri G.S Nyarurama ,bamwe mu babyeyi babwiye HANGA NEWS ko, ubuyobozi by’iki kigo bwanze kwakira abana babo, Impamvu babahaye idasobanutse, Ubuyobozi ngo bwanze gusibiza abana babo bavuga ko bagize imyitwarire idahwitse, mu gihe bari kubibamenyesha mbere byibuze baka barabashakiye ahandi , Ati:”Baradutunguye umunsi w’itangira rw’Amashuri , abana bagiye kwiga aho kubakira babaha amabaruwa abikurukana, ibi ni akarengane kuko ibyo barimo kubashinja nta makuru baduhaye nk’ababyeyi babo”.

Ku murongo wa telephone, HANGA NEWS yabajije Mukaniyonsaba Rosette uyobora iki kigo impamvu birukanye abanyeshuri bagera kuri 32 bagombaga gusibira mu mwaka wa gatatu, yagize, ati”Abo banyeshuri nti twabirukanye, ahubwo ubishaka turamuha ibaruwa yigire gushaka ikindi kigo”.

Umunyamaku, Ati:”Kuzihe mpamvu?

Umuyobozi w’ikigo , nawe yasubije agira ati”bagize imyitwarire mibi”.

Umunyamakuru, Arongera ati:”None,aho mushaka ko bajya imyitwarire mibi bazayisiga, Aho bigaga?

Umuyobozi, ati”Hari gihe umuntu ahindura ubuzima, nawe agahinduka”.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko ngo mu myaka itatu ishize batsindishaga neza mu bizamini bya Leta, none uyu mwaka bakaba baraje mu banyuma.

Nk’umunyamakuru ukurikije imvugo z’umuyobozi w’iki kigo wumva ko bashatse gukura abaswa mu kigo.

Naho inzego zishinzwe uburezi kurengera aba bana kuko gahunda ya Leta nuko abana bose bogomba kuba ku ishuri.

Yanditswe na : Nzabamwita Xavier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *