RIB yijeje kunoza imitangire y’amakuru no kurushaho kwegera itangazamakuru muri 2026
Mu kiganiro cyahuje Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’abanyamakuru, hagarutswe ku kunoza imikoranire mu itangazwa ry’amakuru n’uruhare rw’inzego zishinzwe umutekano mu guha abaturage amakuru asesenguye kandi yizewe.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Pacifique Kayigamba Kabanda, yavuze ko hari amakuru rimwe na rimwe adahita atangazwa kubera ko aba akiri mu iperereza, ariko yizeza ko muri uyu mwaka wa 2025 aho bitagenda neza bizakosorwa.
Yavuze ko hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho Umuvugizi wungirije wa RIB, kugira ngo bifashe mu kunoza imitangire y’amakuru no kurushaho kwegera itangazamakuru.
Col. Kayigamba yongeyeho ko byaba byiza ibyavuye mu iperereza byatangazwa mu gihe bikorwa bitabangamiye iperereza ririmo gukorwa, kugira ngo haboneke umucyo n’ubwisanzure mu guha abaturage amakuru bubatsemo icyizere.

Ku ruhande rwe, Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry yabwiye abanyamakuru ko ijambo bakunze gukoresha rya “Tutakosoa” rishaka kuvuga ko hari inzira nshya zo kunoza imikorere ziri gutekerezwaho, hagamijwe gutanga serivisi zisubiza ibyo abaturage n’abanyamakuru bakeneye.
Yavuze ko RIB ikiri mu rugendo rwo kwiyubaka, kuko ikeneye abakozi benshi, bityo bikaba ingorabahizi kugira abavugizi ku rwego rw’igihugu hose nk’uko Polisi y’u Rwanda ibigenza.

Abayobozi ba RIB na Polisi bashimangiye ko imikoranire myiza n’itangazamakuru ari inkingi ikomeye mu gutanga amakuru ku gihe no kurwanya ibihuha, bityo biyemeza ko 2026 izaba umwaka wo kunoza imikorere no kongera umubano n’abanyamakuru.

