RMC mu bufatanye na MBC: Intambwe ikomeye mu guha Abayislamukazi Serivisi z’Ubuvuzi
Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ukuboza 2025, Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) bwashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’Ivuriro rya MBC riherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Aya masezerano agamije gufasha Abayislamukazi kubona serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’abaganga b’abagore, mu rwego rwo kurushaho kubahiriza no gusigasira umuco n’imyemerere y’idini ya Islam.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yashimye iki gikorwa avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’Abayisilamu, by’umwihariko Abayislamukazi. Yongeyeho ko iyi gahunda izagera no mu bindi bice by’igihugu kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zubahiriza umuco ziboneke hose.
Mufti Sindayigaya Musa yavuze ko gukorana n’ivuriro MBC ari igisubizo cyitezweho gufasha Abayislamukazi kwisanzura no kwitabira kwivuza batikanga kubangamirwa n’imyemerere yabo. Yagize ati:
“Turashimira MBC ku bufatanye bwiza. Dutewe ishema no kugira ivuriro ryiyemeje kudufasha mu gufasha abakobwa n’abagore bacu kubona serivisi z’ubuvuzi zibahuza n’umuco wabo.

Ubu ni ubutumwa ku gihugu hose ko ubuvuzi buboneye kandi bubahiriza imyemerere bushoboka.”
Ubuyobozi bwa MBC bwagaragaje ko bwiteguye gutanga serivisi inoze kandi zinoze ku bayigana, bushimangira ko aya masezerano ari intangiriro y’urugendo rwo kugeza ubuvuzi ku rwego rwisumbuye ku banyamuryango b’idini ya Islam n’abaturage bose muri rusange.
Iki gikorwa cyasigiye akanyamuneza Abayislamukazi bari bahari, bavuga ko iyi ari intambwe nziza izabafasha kwisanzura no kugira uruhare rusesuye mu kwita ku buzima bwabo.

Aya masezerano ateye indi ntambwe mu guteza imbere ubufatanye hagati y’amadini n’ibigo by’ubuvuzi, mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage bose.

