Umuturage avuga ko yishyuriwe lisansi kuri SP ku Kimisagara ntayibone,akagaragaza ikibazo cya serivisi mbi
Umuturage wo mu karere ka Nyarugenge aravuga ko yahuye n’ikibazo cy’amafaranga yishyuriwe na mugenzi we ku rwego rwa station ya SP i Kimisagara, ajyanye no kugura lisansi y’amafaranga ibihumbi 20 Frw, ariko ntayibone, kandi amafaranga yishyuwe ntayasubijwe.

Uwo muturage, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko amakimbirane yaturutse ku mikorere mibi ya umwe mu bakozi ba station bivugwa ko yitwa Mukeshimiana Rehema. Uyu mukozi, nk’uko bivugwa n’uyu muturage, ni we wakiriye ayo mafaranga atanzwe n’undi muntu wari umuherekeje, ariko lisansi ntiyashyirwa mu modoka nk’uko byari byumvikanyweho.
“Twishyuye ariko ntibaduha lisansi” – Uwahohotejwe.

Uwo muturage yagize ati:
“Bamaze kwakira amafaranga ibihumbi 20, nta lisansi bigeze bashyiramo. Twasabye ko bayasubiza cyangwa bakuzuza serivisi ariko biranga. Twumvise ko ari ikibazo cya serivisi mbi kandi birababaje kubona umukiriya afatwa gutyo.”
Avuga ko yagerageje kugana ubuyobozi bwa station ngo bugaragaze ibisobanuro, ariko ntibyamuhira.
Rehema akekwaho ikibazo yiregura, ariko yitwara nabi mu itangazamakuru
Mukeshimiana Rehema, umukozi wa station uvugwaho ikibazo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ntiyemeye ibyo ashinjwa, avuga ko “ari ibibazo byabaye nta tangazamakuru rihari”, yongeraho amagambo adahwitse yo kwiyama abanyamakuru ati: “Mujye mukora inkuru mwahageze, ndaje mbarege.”
Gusa abatangabuhamya bavuga ko uburyo yitwaye burimo amagambo akakaye n’ugutukana, byabatunguye ndetse bikababaza abakoresha serivisi za SP Kimisagara.
Ubuyobozi bwa SP-Rwanda HANGA NEWS twagerageje kubavugisha ntibyakunda
“Abaturage bahakorera serivisi zisanzwe zisaba ko ubuyobozi bwita ku buvugwa bw’imikorere idahwitse, kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bw’abakiriya n’imyitwarire ikwiye ku bakozi.”
Bamwe mu bakoresha iyi station basaba ko hakorwa igenzura rigamije kureba uko serivisi zitangwa, kugira ngo ibibazo nk’ibi bitongera kubaho.

IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME KU MITANGIRE MIBI YA SERIVISI
Perezida Paul Kagame akunze kugaruka ku kibazo cy’imitangire mibi ya serivisi mu Rwanda, asaba ababishinzwe kubahiriza inshingano no kubaha abaturage. Akenshi yibutsa ko umuyobozi cyangwa umukozi utubaha ababishaka serivisi aba atubahiriza igihugu, ndetse ko nta gihugu gishobora gutera imbere gifite imikorere ishingiye ku burangare no kutubahiriza inshingano.
Yigeze kubigarukaho agira ati:
“Serivisi mbi ntizigomba kwihanganirwa. Umuturage uje kukugana ntabwo aba aguhaye umusanzu, aba akwiye guhabwa serivisi mu buryo bumwubaha. Iyo bidakozwe gutyo, dukwiye kubikosora nta kuzuyaza.”

