Gasabo-Jali:Biyujurije inyubako ya Paruwasi ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu 800
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yahaye umugisha kiriziya gatolika nshya ya Centrale umutima utagira inenge wa Bikiramariya ya Nyakabungo
N’umuhango wabaye uyu wa 08/10/2022, HANGA News twakurikiranye iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Jali ,twasanze umushumba wa kiriziya gatolika w’Arikidiyosezi ya kigali Antoine Cardinal Kambanda yasomye Misa yo guha umugisha no gufungura kiriziya nshya ya Centrale ya Nyakabungo ibarizwa muri Arikidiyosezi ya Kigali Paruwasi ya Kabuye.
Iyi Paruwasi yubatswe n’abakirisitu bo muri iyi centrale ya Nyakabungo ,kubufatanye n’inshuti zabo ,ikaba ifite metero 20 ku metero 20 ,ifite ubushobozi bwo kwakira abakirisitu 800 bicaye neza.
Iyi Centrale nshya ya Nyakabungo, ifite umutungo w’ubutaka yubatseho ndetse n’ubukorerwaho indi mirimo bungana na metero kare 2814 n’abakrisitu bakabakaba 2500 babarizwa mu impuzamiryango-remezo 8 n’imiryango-remezo 37.
Iyi central n’imwe mu ma Santrali 9 zigize Paruwasi ya Kabuye, mu Burengerazuba bw’iyi Paroisse,nk’ijisho ry’umunyamakuru ubona iyi Santrali y’ubatse neza cyane kandi yagutse, n’agace yubatswemo gafite abakrisitu benshi ndetse n’abapadiri benshi n’ababikira bahavuka.
Umuyobozi wayo NIZEYIMANA Jean d’Amour, mu izina ry’abakrisitu bose yashimye Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, waje kwifatanya nawe , yasangiye n’abakrisitu bose bicaye hamwe mu ihema rinini ndetse abakrisitu ibyishimo birabasaga bamugabira inka nziza y’inzungu y’urukundo.







