Umuganda rusange mu murenge wa Kigali wasojwe abaturage 540 bahawe Mituweli

Uyu wa 26/11/2022 mu gihugu hose mu Rwanda hakozwe umuganda ngaruka Kwezi, usoza uku Kwezi Ugushyingo 2022 , mu murenge wa Kigali ,wakozwe mu busitani bw’imudugudu w’ikitegererezo wa IDP-Model Village Karama, aho ubuyobozi n’abaturage bifatanyijwe n’abaterankunga ba DHL mu kubagara ibiti by’imbuto ndetse niby’ususitani busaga ibumbi 2,500.

DDEA Nshutiraguma Esperance,mu karere ka Nyarugenge ,nyuma y’umuganda yahaye impanuro abaturage batuye Karama ,abasaba kugira isuku ku mubiri naho batuye , cyane yagarutse ku makimbirane mu muryango asaba kwirinda no kugendera kure ihohoterwa cyane rishingiye ku gitsina , yibukije abaturage ko bifuza kugira umuryango ubereye abawubamo, ati:”Ingaruka z’amakimbirane mu muryango zigaruka ku bana Kandi batarabigizemo uruhare, niyo mpamvu dufite abana benshi mu mihanda”.

Fred Gashumba, umuyobozi uhagarariye DHL mu Rwanda, yavuze inkuru inziza yashimishije abaturage ba Karama , yavuze ko Nyuma y’umuganda bifuza ko n’abaturage bagira ubuzima bwiza, ati:”Mubushobozi bucye cyangwa bwinshi dufite , hano twiyemeje kwishyurira imiryango 540 Mituweri y’umwaka wose bivuza”.

Ntirushwa Christopher, Gitifu w’umurenge wa Kigali , yibukije abaturage ko turi mu bihe by’imvura, asaba abaturage kuzirika ibisenge no guca imiserege y’amazi aho batuye.

Ikindi yagarutseho , n’ubutumwa bw’umuvunyi mukuru busaba abaturage Kurwanya Ruswa n’akarengane , batangira amakuru ku igihe aho babonye ibi byaha.

Umuganda wasojwe bacinnya akadiho bishimira ibyagezweho , ari Nako bavuga ko ntawabisenya bareba.

Umuganda wasojwe abaturage 540 bahawe Mituweli.

Ubuyobozi bwageneye ishimwe umuterankunga DHL watanze Mituweri (DDEA ayimushyikiriza).

Gitifu wa Kigali Christopher aha ikize abashyitsi mu biganiro nyuma y’umuganda.

Abayobozi ubwo bari mu muganda babagarira ibiti bashyiraho ifumbire ya Area.

Abaturage bitabiriye gukora umuganda.

Abaturage bitabiriye umuganda ku bwinshi ndetse n’ibiganiro.

Basize ubusitani bw’ikarama muri IDP-model village busa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *