Umurenge wa kigali:Batangiye amarushanwa ategura isabukuru y’imyaka 35 ya FPR Inkotanyi
Abagize umuryango wa FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Kigali,batangiye amarushanwa y’ijonjora rigamije gushaka abakinnyi batandukanye bagomba kurushanwa n’abandi mu rwego rw’umurenge mu munsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze ubayeho.
Chairman wa FPR mu kagali ka Kigali, Itegere Basile ,yavuze ko bateganya no kubona abavuga imivugo, n’indirimbo byose bivuga ibyo FPR imaze kugeza ku baturage bose.
Hazakorwa byinshi mu murenge wa Kigali birimo Imikino n’imyidagaduro , ibikorwa bizakorwa n’urubyiruko harimo, Kubakira abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni, gutera ibiti harwanywa isuri ndetse n’ibiti by’ imbuto hagamijwe kurwanya igwingira, …;Umukino w’umupira w’amaguru, n’uw’amaboko ihuza abakuze n’urubyiruko; ukazabere ku rwego rw’Akagari.
Ibindi bizakorwa n’isuku yo ku mubiri, aho batuye n’ahantu rusange, abanyamuryango babigiremo uruhare kandi barusheho kubishishikariza abandi baturage mu Midugudu; Kubaka ubwiherero ku ngo zitabufite;Kubaka ingarani (ahashyirwa imyanda bifasha mu kubona ifumbire y’imborera).
Ntirushwa Christopher komiseri wa RPF mu murenge wa Kigali , ushinzwe imiyoborere yabwiye HANGA News ko Komite Nyobozi ishyizeho imirongo ngenderwaho ikubiye muri iyi nyandiko. mu Insanaganyamatsiko y’isabukuru, igira iti: “Innovation and value-based transformation” /Impinduramatwara igamije guhanga ibishya no gushyira mu gaciro”.
Twababwira ko Ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR – INKOTANYI umaze ubayeho byatangiye tariki ya 07/11 kugeza tariki ya 18/12/2022 ku rwego rw’ Akagari naho ku rwego rw’Igihugu bigeze tariki ya 24/12/2022 .

Ubwo hatangizwaga umukino.

Abayobozi batandukanye bitabiriye.

Amakipe yiteguye neza.

Gitifu Christopher ubumuso yitabiriye iyi gahunda.

Abayobozi batandukanye ku kibuga cy’umupira bari kureba umukino.

Abakinnyi mu Kiruhuko bahabwaga impanuro zuko bagomba gutsinda.

Abakinnyi bari mu Kiruhuko.

