Musanze:Abagore barinubira kurara irondo bafite n’impinja-Ubuyobozi bushimangira ko ari uburinganire
Bamwe mu bagore , mu gasantere ka Kadahenda, mu murenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze, bari gutaka kurazwa irondo bafite n’impinja bonsa.
Aba bagore baravuga ko, Ubuyobozi bw’umudugudu bubishyuza amafaranga y’umusanzu w’irondo uyabuze akarirara, abavuganye n’itangazamakuru barasaba kurenganurwa kuko bibagora kurara irondo bafite abana bonsa, ati:”Nubwo ari uburinganire icyo umugabo akora n’Umugore aragishoboye , kurara irondo biratubangamiye cyane, turasaba ko twarenganurwa n’ubuze ubushobozi bwo kwishyura umusanzu ari umugore atarazwa irondo yashakirwa ibindi bihano”.
Ushinzwe umutekano hano mu gasantere ka Kadahenda, yavuze ko ingamba zo kuraza irondo abagore ari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umudugudu nyuma yaho hari abigize ibihazi batishyura umusanzu w’irondo, ati:”N’icyemezo twafashe aho utishyuye umusanzu w’irondo yaba umugore agomba kurara irondo nk’isimburamubyizi, nta gitangaza kuba umugore yarara irondo n’uburinganire mu Rwanda biremewe icyo umugabo ashoboye n’Umugore arabishoboye”.
Mukasanga Godance, umuyobozi w’umurenge wa Kimonyi, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko ibi atabizi, ati:”Iyo nkuru n’ubwa mbere byumvise, amakuru naguha nuko ari ubwa mbere byumvise , ndaza gukurikirana kuko nta mugore waraye irondo ”.

