Kicukiro:Agahinda ku mwana w’umukobwa Ishuri rya ESSA-Nyarugunga ryirukanye burundu bamuziza kumubonana Telefone mu kigo

Mu kigo cy’amashuri y’isimbuye ESSA-Nyarugunga,giherereye mu karere ka Kicukiro,mu mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isimbuye ishami rya Accounting, birukanye burundu mu ishuri bamuziza kumubonana Telefone ngendanwa mu kigo.

Ibaruwa ikigo cyanditse ko bamwirukana burundu kubera bamubonanye telephone.

Indangamanota y’uyu mwana igaragaza ko yatsindaga amasomo, ndetse n’amanota y’imyitwarire ari meza.

HANGA NEWS, uyu wa 30/10/2025 twagerageje gushaka amakuru kuri iki kibazo nti byakunze, Ainbyoona James umuyobozi w’ishuri ntiyigeze aboneka, na SMS twamuhaye ntayo yasubije, twifuzaga kumenya impamvu nyamukuru y’iki kibazo dore ko hari amabwiriza yihariye Minisiteri y’uburezi yashyizeho ajyanye n’ikoreshwa rya telephone mu mashuri.

Uyu munyeshuri, yabwiye HANGA NEWS ko, yarenganye kuko ushinzwe displine yamuciyeho bari hanze mu gihe cy’amagare ya championa y’Isi yaberaga hano I Kigali amubaza icyo afite mu ntoki amubwira ko ari tefeloni asigiwe na mugenzi we, ngo hashize iminsi ibiri yumva bamutumyeho umubyeyi ahageze Tariki ya 6/10/3025 bahita bamuha igipapuro kimwirukana burundi mu kigo, Ati:”Bambujije amahirwe yo kurangiza amashuri Kandi uyu mwaka nari gukora ikizami cya leta gusoza amashuri y’isumbuye”.

HANGA NEWS,twaje kuvugana n’ababyeyi b’uyu mwana batubwira ko bashobewe, babuze icyo bakora, Ati:”Twaratakambye ngo umwana wacu bamusubize mu ishuri baranze, dore ko nta n’ibindi byaha bamushinja, Yaba yarakoze mu kigo usibye kumubonana telephone gusa”. Bakomeje bavuga ko baniyambaje akarere ka Kicukiro ngo bafashwe ariko byaranze.

Irere Claudette,umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi, HANGA NEWS twamubajije iby’iki kibazo ntacyo yigeze abivugaho, twagirango tumenye icyo Minisiteri ivuga ku ikoreshwa rya Telefone mu mashuri nicyo bagiye gukora uyu mwana ntabuzwe amahirwe yo kwiga.

HANGA NEWS, twaje kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA mu Rwanda , batubwira ko, iki kibazo batari bikizi.

Kavutse Vianney Augustine umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ireme ry’uburezi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) mu kiganiro na HANGA NEWS yagize ati:”Tugiye kubikurikirana”. yongeye ati :”Bwira ababyeyi buwo mwana bandikire NESA kuri E-Mail yacu batugaragarize ikibazo bafite ”.

Mu gihe hagizwe igikorwa kuri iki kibazo tuzabitangaza muyindi nkuru, dore ko, gahunda ya Leta nuko abana bose bagomba kuba ku ishuri nta numwe usigaye. Uyu mwana we amaze ukwezi ari iwabo yarakuwe mu ishuri ku mpamvu zitumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *