Musanze:Abiga muri kaminuza ya UR-Busogo barataka umutekano muke hadutse insoresore zibahohotera mu nzira batashye
Abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda,ishami rya Busogo (UR-CAVM) ,mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze barimo gutaka umutekano muke bavuga ko hadutse insoresore zibategera mu nzira zikabambura ibyo bafite ndetse zikanabakomeretsa.

Abataka umutekano muke bavuga ko, uru rugomo rwiganje mu Tugali twa Sahara na Bisesero, umurenge wa Busogo, bagatunga agatoki urubyiruko rwanze gukora rwigize ibihazi ruba mu isantere ya Byangabo.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru bagize bati:”Ntabwo tukiva mu kigo bwije, kubera iyo dutashye dusanga hari insoresore ziri mu nzira ,zikatwambura telephone na Mudasobwa zacu, ugerageza kubarwanya bamutera ibyuma bakamukomeretsa”.
Barasaba inzego z’umutekano kubafasha cyane irondo, aho bavuga ko ridakora, barashinja abanyerondo kudakora neza kuko niyo bambuwe batabaza bakabura ubatabara , bakavuga ko hamaze kuba Indiri y’ibihazi nta gikozwe bamwe bashobora no kuzahasiga ubuzima birwanaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko hamaze gukorwa operation hafatwa abantu 10, yagize ati:”Polisi y’u Rwanda imaze igihe ikora operation muri ibyo bice cyane, aho mu isantere ya Byangabo hamaze gufatwa abagera ku 10 bacyekwaho urugomo no kugirira nabi abaturage”.
Abafashwe bakaba bafungiye kuri Polisi station ya Byangabo, mu gihe hakomeje iperereza, yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku hantu bazi hari umutekano muke kuko Polisi itazihanganira ababangamira ituze n’umudendezo bya rubanda.

