Rusizi: Meya yanenze ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’ishuri rya C.L Gashonga TSS witwa Nambajimana Pie
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ku ibaruwa igaya umukozi ndetse ikamusaba kwigurira icupa, ati : “Nubwo uriya wanditse ibaruwa ntaho bigaragara ko yahaye kopi ubuyobozi bw’Akarere, ariko natwe ibaruwa twayibonye.”
“Icyo twayivugaho ni uko imvugo yakoreshejwe muri iriya nyandiko imeze kuriya ntikwiriye kuba yakoreshwa n’Umunyarwanda cyangwa se n’undi wese wiyubaha kandi ukwiriye kubaha na mugenzi we.”
“Nk’ubuyobozi turabikurikirana turebe imvano ya biriya byose, amakuru arimo tuyasesengure, ndetse na ba nyiri ubwite duhure na bo tumenye ibirenze ku biri muri iriya baruwa, ibizavamo bizatume hafatwa imyanzuro hakurikijwe icyo amategeko ateganya ku bijyanye n’abakozi ba Leta, by’umwihariko abo mu burezi.”.

Ibaruwa Nambajimana Pie yanditse amenyesha ubuyobozi, bahise banenga imvugo yakoresheje.


