Jali:Batewe ubwoba n’umugabo w’igize ikihebe uvugwaho kunywa urumogi -Yisakamburiyeho inzu akuraho amadirishya n’inzugi arabigurisha
Ngo yatangiye gufata ibiyobyabwenge ku myaka 12, bavuga ko yaje kubivaho mu gihe Cya COVID-19, ariko imyitwarire ye, iteye ubwoba kubera ibikorwa bye muri rubanda bavuga ko ari ibya kihebe.
Inkuru yacu ishingiye ku mugabo witwa Bazatsinda Emmanuel uzwi nka Saritana, HANGA NEWS uyu wa 28/10/2025 twari mu mudugudu wa Kirehe,mu kagari ka Nyaburiba, umurenge wa Jali, akarere ka Gasabo dusanga inzu yabaye itongo kubera yakuweho inzugi n’amadirishya, inasakambuye amabati bavuga ko ari iya Bazatsinda Emmanuel uzwi ku izina rya saritana washakanye byemewe n’amategeko na Uwitonze Jeanne bafitanye abana babiri.
Twaje kuvugana n’umugore we witwa Uwitonze Jeanne, ufite imyaka 32, avuga ko bashakanye byemewe n’amategeko banafitanye abana Babiri, atubwira ko ubu yahunze we n’abana kubera umugabo wabaye Ikihebe , Ati:”Twari dufite amasambu,arayagurisha, yagurishije Inka, none yadukiriye inzu duteyemo yakuyeho amabati, amadirishya n’inzugi arabigurisha abeshya ko ashonje? Ubu narahunze kuko asigaye ararana umuhoro ku gitanga abwira ko azanyica”.
Uyu mubyeyi avuga ko yagiye kwitabaza ubuyobozi ageze ku murenge avugana na Gitifu Iyamuremye Francois amubwira ko amabati umugabo yakuye ku nzu ari 30, bakwiye kuyagabana umwe agatwara 15.
Iki cyemezo cya Gitifu uyu mu ubyeyi yatubwiye ko kitamunyuze kuko ngo byaba ari ugusenya ahitamo kuyareka yose uko ari 30, umugabo ayarya yose.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuganye na HANGA NEWS batubwiye ko , uyu muryango ubabaje ukwiye gutabarwa ,kubera bahora mu makimbirane umwe yazica undi.
Andi makuru HANGA NEWS yamenye nuko uyu mugabo ngo harubwo ajya yurira igiti kiri ku irembo akaryamamo akarambya, benshi bavuga ko iyi myitwarire mibi iterwa nuko akoresha ibiyobyabwenge,Ati:”Tumuzi akiri muto ku myaka 12, anywa Urumogi, gusa abo barusangira batubwira ko yaruvuyeho mu igihe cya COVID-19 ”.
Emma Claudine Ntirenganya , umuvugizi w’umujyi wa Kigali, HANGA NEWS twamushatse ngo agire icyo atubwira kuri iyi nkuru ntibyakunze…. igihe azaboneka tuzabishyira mu nkuru itaha…. n’igihe hazaba hagizwe icyakozwe kuri iki kibazo tuzabitangaza…

Inzu yarayisakambuye , amadirishya n’inzugi yabikuyeho arabigurisha ,bavuga ko iyi ,ari imyitwarire ya kihebe, bakanavuga ko biterwa n’ibibyabwenge (Urumogi) anywa ngo runiganje muri Kano gace.

Umugore n’abana narahunze.
igiti cyo ku irembo bavuga ko akunze kurira akaryamamo akarambya.

