Hashyizweho amategeko agenga Kigali Leather Cluster, D’amour Kamayirese agirwa umuyobozi w’ikirenga
Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Kigali leather cluster (KLC), uyu wa 31/5/2024 bizihije isabukuru y’umwaka bamaze batangiye imirimo. Banatoye amategeko azabagenda banemeza ko, Jean D’amour Kamayirese watangije iri huriro agirwa umuyobozi w’ikirenga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kamayirese Jean D’amour yavuze ko, uyu munsi ari ibyishimo kuko KLC igeze ku rwego rushimishije, cyane ko batangiye kwishyira hamwe nyuma y’ijambo ry’umukuru w’igihugu Perezida Kagame wagaragaje ko mu Rwanda hari impu nziza ,ariko habuze uburyo bwo kuzitunganya ngo zigere ku isoko mpuzampahanga zimeze neza.
Ati:”Turi gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida Kagame yadusabye kugarura agaciro ku Impu z”u Rwanda, tumaze umwaka dutangije iri huriro ,aho twihurije hamwe twese abakora ibikomoka kumpu dusanga 600 harimo n’urubyiruko, tugeze ku rwego rushimishije nyuma yaho MINICOM itangiye kudufasha guhugura urubyiruko rwacu, hari ikizere biranagaragara kuko hari byinshi tumaze kugeraho”.
Yakomeje, avuga yuko umwaka urangijye banonosora uko ihuriro ryabo ryatera intambwe , kugeza uyu munsi bashyizeho amategeko abagenga, Ati:”Mwabonye ko ,twari kumwe n’abanyamategeko ndetse n’abanyamuryango bacu bose, twitoreye Kandi twishyiriyeho amategeko atugenga , ni byiza ko tubaho dufite n’intego Kandi nti byashoboka mu gihe dutatanye , niyo mpamvu twemeje amategeko azatugenga tugomba kubahiriza no gushyira mu bikorwa”.
Bamwe mu banyamuryango batanze ibitekerezo, basabye ko , Izina Kigali leather cluster ryahindurwa Rwanda leather cluster? ndetse ko Jean D’amour Kamayirese wari umuyobozi mukuru , yakomeza kubayobora ariko bamwongereraho izina ry’icyubahiro akaba umuyobozi w’ikirenga.
Jean D’amour, ibi ntabwo yigize abyanga ashimira abanyamuryango bamubonamo ikizere , Ati:”Ndabashimiye ikizere mu mbonamo, nanjye mbasezeranyije ko nzakora ibishoboka byose , KLC tukagera ku ntego twihaye, Kandi mbijeje ko tutazigera dutenguha umukuru w’igihugu impanuro nziza yaduhaye, uyu muhigo Twiteguye kuwesa 100%”.
Twababwira ko, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba inganda zitunganya ibikomoka ku mpu kwihangana mu gihe bari gufatanya n’abafatanyabikorwa mu gushaka uko hakubakwa uruganda rutunganya impu mu buryo butangiza ibidukikije.

Jean D’amour Kamayirese, ibumuso wagizwe umuyobozi w’ikirenga muri KLC.

Hateranye inteko rusange ya KLC bizihiza isabukuru y’umwaka, banishimira ibyiza bagezeho.

Bunguranye ibiterezo ku mategeko bashyizeho.

Batanze ibitekerezo binyuranye .

Bamuritse ibyo bakora.

Zimwe mu nkweto KLC bakora.

Bakora n’imipira y’amaguru.

Kubufatanye na MINICOM urubyiruko rwamuritse Zimwe mu mpu bigishijwe gutunganya muburyo butangiza ibidukikije.

