RDC: Bukavu bafite Ubwoba ko M23 yaba yageze muri Parike ya Kahuzi Biega

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’abayobozi ba parike y’igihugu ya Kahuzi Biega (PNKB) kuri uyu wa 22 Kamena mu mujyi wa  Bukavu , batangaje ko bikanze abantu bitwaje intwaro bakaba bacyeka ko ari inyeshyamba za M23.

Ubuyobozi bwa PNKB buvuga ko bufite amakuru ajyanye n’ingendo zishobora gukorerwa muri aka gace z’aba bantu bitwaje intwaro.

Aba bantu bitwaje intwaro babonetse mu gace ka Nkenje, ahitwa Irambi Katana, ariko no mu gace ka Kakongola, ahitwa Kagabi, aha ni muri Kabare,muri Kivu y’Amajyepfo.

Aba bagabo bigabije iyi Parike baza bashaka kwifashisha ibikoresho bya Parike, ibintu bishobora kwangiza ibinyabuzima biba muri iyi Parike, ndetse bagakeka ko zaba ari inyeshyambaza M23.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na PNKB, bavuze  usibye ubusugire bw’ibinyabuzima bihahungabanira ngo n’abaturage baturiye Parike baba babangamiwe.

Abayobozi ba PNKB bakomeje basaba abaturage batuye hafi ya parike, harimo n’abasangwabutaka, kudafatanya, gushyigikira cyangwa kugirana ubufatanye n’aba bantu bahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu.

Icyakora, nubwo aba bantu bitwaje imbunda bahari, Parike y’igihugu ya Kahuzi-Biega iremeza ko umutekano w’akarere k’ubukerarugendo kimwe n’ingagi  bitigeze bihungabana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *