SAFI kubufatanye na Motal FC bamuritse Moto Nshya ya Gorilla ikoresha amashanyarazi – Menya Ibyiza byayo ikoranye ubwenge

S.U.L E-Mobility isanzwe izwi nka SAFI kuri iki cyumweru Tariki ya 2/3/2025 kubufatanye n’ikipe y’abamotari izwi nka (Motal FC) ku mukino wabahuje na Gicumbi Fc bamuritse Moto  zikoresha amashanyarazi zo mu bwoko bwa Gorilla 2.0.

N’umukino wabereye kuri Tapi vert I Nyamirambo, watangiye saa cyenda n’igice wari witabiriye n’imbaga nyinshi y’abamotari waje kurangira ari ibitego bibiri bya Gicumbi kuri Zero ya Motal FC.

Umukino urangiye habayeho igikorwa cyo kwereka abamotari moto Nshya izwi nka Gorilla mu rwego rwo kubakangurira kwitabira gukora akazi kabo babungabunga ibidukikije.

SAFI ifite izi moto za Gorilla yabwiye abamotari ko ari umwe mu baterankunga n’ikipe yabo y’amagaru, babasaba ubufatanye bitabira gukoresha moto za Gorilla kuko nizo zujuje ubuziranenge Kandi zizanabungura ugereranyije n’izindi bazi cyane izikoresha ibikomoka kuri Lisansi.

Ati:”Iyi niyo moto utwara ntu gire ikibazo kuko ikoranye na Batiri yayo, ikindi amafaranga 1800 gusa ukora ibirometero bigera kuri 90 mu gihe izindi zitarenza ibirometero 60 , ikindi nuko nta kibazo uyifite agira cyo gukora metenansi kuko ntikubaza kumena amavuta cyangwa kugura insinga za feri na motari ”.

Menya Ibyiza by’iyi moto ya Gorilla:

Izi moto zikoranye ubwenge n’ubushishozi buhanitse, biziha igikunduro ku bazirebesha amaso ndetse no ku bazikoresha bitewe n’umusaruro zitanga.

Yagize ati “Ubu batiri yacu ishobora kugenda ibilometero 90 itarazima, aho aharambuye ho ishobora kugenda ibilometero birenga 100.”

Hategekimana ISSA, usanzwe ari umumotari mu Mujyi wa Kigali, wakoreshaga ikiragano cya mbere cy’izi moto, yatangaje ko Gorilla 2.0 iziye igihe.

Mu kiganiro yahaye HANGA News, yagize,Ati “Nagendaga ibilometero hagati ya 60 na 70 nishyuye 1.680 Frw ariko ubu Gorilla 2.0 irampa ibilometero 90 nishyuye amafaranga amwe yo gushyiramo umuriro.”

Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwasobanuye ko gahunda yayo yo kuzana moto za Gorilla 2.0 ijyanye no gushyigikira umurongo wa Leta y’u Rwanda wo guteza imbere serivisi yo gutwara abantu n’ibintu itangiza ikirere.

Kimwe mu bibazo byibazwagaho na benshi, bari bitabiriye uyu mukino, cyari sitasiyo zo gushyira umuriro muri ibi binyaziga ndetse no kuba ibi binyabiziga bidashobora kurenga intara bijya mu yindi kubera ikibazo cy’izi sitasiyo ziri hake mu mujyi wa Kigali, zikaba hafi ya ntazo hanze yawo.

Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwamaze impungenge abafite ibi bibazo binyuze mu mikoranire ya hafi na sosiyete itanga izi serivisi zo gushyira umuriro muri moto n’imodoka z’amashanyarazi yitwa EVP, iki kibazo kiri gukemuka.

Ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya S.U.L E-Mobility, wari uhari yagize ati “Ku bufatanye bwacu na EVP, ubu hari sitasiyo 4 mu mujyi wa Kigali zikora harimo RUBIS gisimenti, Kinamba Meru, Kacyiru ugana Faisal ndetse na Meru Kimisagara.”

Yakomeje agira ati “Hari izindi sitasiyo 9 ubu zarangije kubakwa ziteganyijwe gufungurwa muri izi ntangiriro z’umwaka harimo Miduha, Kimironko kuri Meru, gare ya Remera kuri sitasiyo ya Oryx, Nyamarimbo ya mbere, Nyamirambo ya kabiri, Kagugu, Rwezamenyo hafi na RIB, Giporoso ku muhanda uva Alpha Palace ujya Kabeza na Nyamata.

EVP iteganya kugeza sitasiyo 200 hose mu gihugu mu gihe cy’imyaka itatu, binyuze mu masezerano ifitanye na RUBIS, ORYX, MEREZ, MERU, GAS OIL, PETROL CITY, n’Umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2025, moto zikoresha amashanyarazi zayo ziri hagati ya 4500 na 5000 zizaba zageze ku isoko ry’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *