Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihijwe mu Rwanda-Ibiciro byatumbagiye byabaye imbogamizi hose mu gihugu
Abahinzi mu Murenge wa Rongi baravuga ko kimwe n’ahandi mu gihugu muri iyi minsi bafite imbogamizi zo kubura imvura n’ibiribwa birimo guhenda ariko ngo ntibacitse intege.
Uyu murenge ni wo wizihirijwe mo umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa.
Ni umunsi wizihijwe hirya no hino mu gihugu humvikana izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kugeza no mu bice by’icyaro.
Gusa ntabwo abahizi ntibacitse intege bakaba bafite icyizere ko imvura itangiye gutonyanga mu mpera z’uku kwa cumi hari ibihingwa izaramira muri aka gace.
Muri rusange barashimirwa uburyo bakora ubuhinzi bw’umwuga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) rikaba rivuga ko hakwiye gukazwa ingamba zo kugabanya umubare w’abaturage kugeza ubu bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Ku mugabane wa Afurika barabarirwa muri miliyoni 272 uyu mubare ukikuba inshuro 4 ku rwego rw’ isi.
Intambara icyorezo cya Covid 16 n’imihindagurikire y’ikirere ni zo mpamvu nkuru zateye iki kibazo.
Gusa Cumba Sow uhagarariye FAO mu Rwanda avuga ko ugereranyuje n’ahandi muri Afurika cyane mu ihembe ry’uyu mugabane nta kibazo cy’ibura ry’ibiribwa kiri mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko hari ingamba zirimo cyane izorohereza umuhinzi hagamijwe gukumira iki kibazo.
Igisabwa cyane ni ugushyigikira ubuhinzi n’ubworozi izi nzego zikavamo umusaruro uhagije kandi ufite ubwiza. Ikindi basabwa ni ugukoresha neza y’inyongeramusaruro kuko bifasha ibihingwa guhangana n’ibihe bibi.
Guhuza ubutaka no gukorera muri koperative ni ikindi cyashyirwamo imbaraga kuko ari umuyoboro unyuzwamo ubwunganizi leta igenera abahinzi.
FAO n’indi miryango ikora mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa ivuga ko izakomeza gukorana n’u Rwanda no kurushyigikira muri gahunda zo guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.
RBA



