Nyanza -Ntyazo:Ubuyobozi bwahagurikiye ikibazo cy’abana basiba ishuri – 48 bafashwe basubizwa ku masomo
Uyu wa 28/10/2022, Ubuyobozi bwaramukiye mu gikorwa cyo gushakisha abana bataye ishuri , bamwe mu bafashwe basubijwe ku masomo.
N”igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze , Abayobozi b’ibigo by’amashuri na DASSO, aho bazengurutse mu tugari twose, tw’umurenge wa Ntyazo, bashakisha abana basiba ishuri mu rwego rwo kubashishikariza ku ryitabira.
Hafashwe Abana 46 ndetse n’ababyeyi babo bose bakaba bajyanywe ku tugari kugira ngo bigishwe abana basubire ku ishuri, nyuma y’icyo gikorwa Ababyeyi basinye amasezerano y’uko batazongera gusiba.
Iki gikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Bwana NGABONZIMA DONAT, Ayo yabwiye itangazamakuru ko igikorwa kizakomeza kuwa mbere ku bufatanye n’inshuti z’umuryango.
Bahize Kandi bimeyemeje yuko abana Bose bagomba kuba mu ishuri.






