Noteri n’Abacuruzi 8 mu Maboko ya RIB: Ibyaha Bikomeye By’uburiganya Byashyizwe Ahagaragara
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rweretse itangazamakuru abantu icyenda bakekwaho ibyaha bikomeye birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’ubwambuzi bushukana.

Nk’uko byatangajwe na RIB, muri abo bantu 9 harimo batandatu bakekwaho gukora uburiganya bwo gushuka abaturage babagurisha uburo basize irangi ry’umukara, babwitirira imbuto za “Quinoa,” igihingwa kimaze kumenyekana ku isoko mpuzamahanga.
Aba bakekwaho kuba baratekeraga imitwe abaguzi batabizi, bakabashuka ko bagura imbuto zifite agaciro kanini, nyamara ari uburo busanzwe bwahinduriwe isura.
Mu bandi batatu bafashwe, harimo n’umuntu ukora umwuga wa noteri wigenga, bakekwaho kugurisha ubutaka bw’abandi bakoresheje inyandiko mpimbano n’ubundi buriganya. Ibi byatumye bamwe mu baturage bagwa mu gihombo gikomeye nyuma yo kwizera abo bakekwaho ibyaha.
Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, yatangaje ko aba bose bamaze gutabwa muri yombi kandi ko dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.
Yagize ati: “Turakangurira Abanyarwanda bose kujya bagira amakenga mbere yo kugura ibintu cyangwa kwinjira mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose. Ni ngombwa gushishoza no kugisha inama inzego zibishinzwe igihe cyose hari ibisa n’ibidasobanutse, kugira ngo birinde kugwa mu bihombo batezwa n’abatekamutwe.”

RIB yashimangiye ko izakomeza gukurikirana no gufata abishora mu byaha by’uburiganya n’ubwambuzi bushukana, inasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho ibikorwa nk’ibi.
Ibi bibaye mu gihe uburiganya mu bucuruzi no mu mitangire y’imitungo bukomeje kugaragara henshi, bigatuma hakenerwa ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubikumira no kubirwanya.

